Jenoside yakorewe Abatutsi ni isomo ku isi yose - Lt Gen Enzo Vacciarelli

Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere mu Butaliyani, Lt Gen Enzo Vacciarelli avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari isomo ku isi yose.

Bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2017, ubwo we n’abamuherekeje basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Aha ni hamwe mu hantu iri tsinda ry’Abataliyani ryasuye, mu ruzindiko rw’iminsi ibiri barimo mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa kabiri.

Uwo muyobozi yavuze ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi ariko akanunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi.

Agira ati “Nasuye u Rwanda mu rwego rw’ubucuti dufitanye ariko nagombaga no guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye hano. Jenoside yakorewe Abatutsi ni isomo ku isi yose, ngomba kugira icyo nkora kugira ngo hatazagira ahandi biba ku isi.”

Kugira ngo ibi bitazongera kubaho, abantu bagomba kubahana, bagaharanira amahoro n’ubwigenge bwabo basigasira umuco wabo wabagejeje ku buzima babayeho ubu ndetse bakanawusangiza n’abandi.”

 Lt Gen Enzo Vacciarelli yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Lt Gen Enzo Vacciarelli yandika mu gitabo cy’abashyitsi

Lt Gen Enzo Vacciarelli kandi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, aho yagize ati “Agahinda dufite gashobora kuzaduha imbaraga zo kubaka ejo heza.”

Mbere yo gusura urwibutso, aba bashyitsi babanje gusura Minisiteri y’Ingabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka