Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’abacuruzi kumenyekana ku isoko mpuzamahanga

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017, Madame Jeannette Kagame yatangije mu Rwanda ihuriro mpuzamahanga ryiswe "SheTrades" ry’abagore bakora ubucuruzi hirya no hino ku isi.

Ubwo hatangizwaga SheTrades hatanzwe ibiganiro bitandukanye byerekana iterambere ry'umugore
Ubwo hatangizwaga SheTrades hatanzwe ibiganiro bitandukanye byerekana iterambere ry’umugore

Iri huriro risanzwe rifite amashami mu bindi bihugu, rigamije kuzafasha abanyarwandakazi bakora Ubucuruzi kubwagura bukamenyekana ku rwego Mpuzamahanga

Umuhango wo gutangiza iri huriro wabereye muri Kigali Convention Center witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo, Mme Arancha Gonzalez, umunyamabanga mukuru wa International Trade Centre na Mme Hon Priti Patel, umunyabanga ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza .

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM), François Kanimba, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance na Jean Philibert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga.

Mu ijambo ryo gutangiza iri huriro Madame Jeannette Kagame yavuze ko "SheTrades" izafasha abagore bo mu Rwanda bari mu bucuruzi, kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga no kurushaho guteza imbere ibyo bakora.

Agira ati “SheTrades’ izafasha Abanyarwandakazi bari mu bucuruzi kumenyekanisha ibyo bakora mu ruhando mpuzamahanga bityo isoko ryaguke biteze imbere”.

Yanatangaje kandi ko ibanga ryo kuzamura ubukungu bw’Abanyarwanda rishingiye ku kwigirira icyizere, koroherezwa no kongera ubushobozi bw’Abanyarwanda, cyane cyane abagore, kugira ngo isi irusheho kuba nziza.

Mushimiyimana Clementine wo mu karere ka Muhanga, ukora divayi mu nanasi n’ibitoki, avuga ko iri huriro rimubereye ishuri.

Agira ati “SheTrades nsanze ari amarembo afunguye kuri twebwe twikorera ndetse ni n’ishuri kuko harimo abantu bo mu bihugu binyuranye, badusangize ubunararibonye bwabo bityo natwe tunoze ibyo dukora twiteze imbere”.

Madame Jeannette Kagame atangiza ihuriro rya SheTrades mu Rwanda
Madame Jeannette Kagame atangiza ihuriro rya SheTrades mu Rwanda

Minisitiri Kanimba yavuze ko iri huriro riziye igihe.

Agira ati “Riziye igihe cyane ko dusanganywe gahunda zo gukangurira abagore kwitabira bizinesi.

Babonye rero amahirwe yo kugaragara ku rwego rw’isi, bagure ibikorwa byabo bityo birusheho gutera imbere."

Kuri ubu iri huriro rifite abanyamuryango ibihumbi 800 bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi ariko intumbero ni uko bazaba miliyoni imwe muri 2020.

Ibihugu byitabiriye uyu muhango ni U Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia n’Ubuhinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abagore bahawe umwanya mu nzego zifata ibyemezo, nibagere no mubucuruzi naho bahaganze byagaragaye ko aho bageze ibintu birushaho kugenda neza

Mugore yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

prouf of Jeannette Kagame and her contribution in Rwandan development

Costa yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

uyu muryango wa Shetrades uje gufasha abari n’abategarugori bacu mu iterambere ndetse no kuborohereza mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi! ibi byose abanyarwanda tubikura mu miyoborere myiza y’igihugu cyacu ndetse no kubayobozi ubwabo bita ndetse bagakurikirana ibyo abaturage bakeneye1

karekezi yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Madamu Jeannette Kagame afasha abategarugori mu iterambere ryabo rya buri munsi! mu rugamba rwo guteza imbere igihugu abari n’abategarugori nabo ntibahejwe niyo mpamvu n’ubuyobozi bw’igihugu bubaba hafi igihe cyose!

jimmy yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ni ukuri turashimira leta y’u Rwanda by’umwihariko Madam wa president wa repubulika y’u Rwanda Jeanette Kagame udahwema gushaka icyateza umwana w’umukobwa imbere! Muri kora wigire natwe abakobwa twateye imbere.

Alice yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka