Iyobera kuri Werurwe imaze kugwamo abasenyeri babiri

Nyakwigendera Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana wa Diyoseze ya Cyangugu witabye Imana kuri uyu wa Mbere azashyingurwa kuwa Gatanu tariki 16 Werurwe 2018.

Musenyeri Bimenyimana (ibumoso) na Musenyeri Misago bose bitabye Imana mu kwezi kwa Werurwe
Musenyeri Bimenyimana (ibumoso) na Musenyeri Misago bose bitabye Imana mu kwezi kwa Werurwe

Musenyeri Bimenyimana abaye uwihayimana wa kabiri witabye Imana mu kwezi kwa Werurwe, nyuma y’imyaka itandatu Augustin Misago wahoze ayobora Diyosezi ya Gikongoro nawe wapfuye tariki 12 Werurwe 2012.

Musenyeri Phillip Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yemeje ko gushyingurwa kuzaba kuri uyu wa Gatanu. Yagize ati “Imihango no gushyingura Musenyeri Bimenyimana bizabera kuri Katedarali ya Cyangugu Isaa Yine za mugitondo.”

Mu bo bakuranye barimo Musenyeri Smargade Mbonyintege uyobora Diyosezi ya Kabgayi yabwiye Kigali Today ko urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana ari igihombo ku mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Ati “Muzi akiri muto nk’umuntu wicishaga bugufi, utarakundaga Imana gusa ahubwo agakunda n’umurimo. Umurimo we wagaragariraga mu gutoza abakiri bato mu idini.”

Umunyamakuru wa Kigali Today ukorera mu Karere ka Rusizi yatangaje ko imyiteguro yo gushyingura Bimenyimana irimbanyije kuri Katedarali ya Cyangugu aho yari asanzwe akorera.

Mgr Bimenyimana azashyingurwa muri Katedarali ya Cyangugu aho yari asanzwe akorera.
Mgr Bimenyimana azashyingurwa muri Katedarali ya Cyangugu aho yari asanzwe akorera.

Biteganyijwe ko abapidiri n’abasenyeri bose bakorera mu gihugu bazitabira umuhango wo guherekeza uzabera muri Katedarali ya Cyangugu akaba ari naho azashyingurwa, nk’uko imigenzo ya Kiliziya Gatolika ibigena.

Musenyeri Bimenyimana wari ufite imyaka 65, yabanaga na kanseri ariko ntawari ubizi kugeza yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, biherereye muri Diyosezi nkuru ya Kigali.

Ku myaka igera kuri 38 yari amaze mu murimo wo kubwiriza ijambo ry’Imana, Musenyeri Bimenyimana yanabayemo umwarimu mu mashuri. Yahawe ubupadili mu 1980 afite imyaka 27, agirwa musenyeri mu 1997.

Abasenyeri bashyingurwa imbere mu kiriziya
Abasenyeri bashyingurwa imbere mu kiriziya
Imva ye yatangiye gucukurwa
Imva ye yatangiye gucukurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Bavandimwe mujye mureka kwirushya ibyo muzi kd muhagararaho mugasobanura mwabisanze kwisi bivugwa ntawabonanye N’IMANA,intumwa, cyangwa abahanuzi ngo babimubwire, so mwasanze byanditse murasoma none turi guhangana kd twese ntaho dutandukaniye, ikibazo ngira nuko dushwana kubera amadini n’amategeko yayo kd twarayasanze kwisi, IMANA ibarinde mwese.

chris yanditse ku itariki ya: 18-03-2018  →  Musubize

Kristu yarapfuye arazuka ni umuzukambere mu bapfuye, niba atazutse ukwemera kwacu ni amanjwe! (I kor 15:12-20) yatweretse inzira tuzayuramo, ibyanditwe bitatifu birabihamya, yasubiye mu ijuru, yicaye iburyo bw’Imana Data kudutegurira imyanya kugirango aho ari natwe tuzabeyo.(Yoh 14). abapfiriye mu mana igihe kizagera bazukire ibyishimo naho abanze Imana bakanga abantu bakabaho mu byaha bazazukira guhanwa. ariko n’ubundi iyo umubiri utandukanye na Roho, ugahambwa wo urabora ariko roho z,intungane zikajya kubana n’Imana naho iz’abagome zikaba mu mubabaro w’iteka.

kiroko Bashereka yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Bavandimwe nimureke guhanganisha ibitekerezo ku byo mutazi kandi mutahindura!Njye nemera ko umubiri upfa ariko Roho idapfa!
Niba ushobora gutekereza hejuru y’ibyumviro by’ubuzima ufite wemera ute ko ubuzima urimo buguhatse bwose?
ikiguha ubushobozi bwo gutekereza hejuru y’ibigaragara kiri muri wowe ariko kirenze kure ubudahangarwa bw’umubiri wawe!

ikindi mwere gushaka gukomeza kugira imyumvire migufi nk’iy’abakurambere bacu bakekaga ko u Rwanda ari yo si!

Dusangiye byinshi n’abandi bantu bikaba ari ngombwa ko twumva iby’abahanga b’ahandi!

naho wabyanga wabikunda, ufite uko ukeka nyuma y’urupfu rwawe

Dago yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Wowe wanditse ibi ufit uko ubyumva bigendanye nimyumvira yawe ku rupfu cg se ibyo wigishijwe. Bibiliya usoma n’abandi barayisoma kandi niba utanabizi umushinga wa bibiriya wakozwe na Roman Catholic kuva mu kinyejana cya mbere, icikamo ibice muwa 1500 aribwo hatangiye ihindura matwara ya Protestantisme ariyo nawe ubarizwamo kugeza ubu.

Ibyo kuzazuka ntawe ubizi uretse ibyo musoma muri bibiriya mutazi uko byanditswe nuwabyanditse nicyo yashakaga. Abo bibiliya igaragaza ko bazutse, Ese baracyariho ngo tubabaze, kd niba usoma bibiliya neza uzasanga ntagihe kigeze kubaho abantu badapfa cg idi idafite akaga ngo wenda dushingireho ayo mahirwe yabuze igihe Adam na Eva bacumuraga.

Ukwiera ni ibyiringira umutu agira byuko ikidashoboka gishobora gushoboka, kimwe nuko gishobora kudashoboka.

Ufite uko ubyumva n’abandi bafite uko babyumva muri twese nta numwe wakwemeza ko afite ukuri cg ikinyoma. ukuzuka cg kubaho ubuzima bwiteka murio paradizo, izo nyigisho zakwirakwijwe n’uwitwa Charles Taze Russel w’umunyamerika agamije kugira ngo abantu badatinya urupfu cg se bishyire mu mahoro biringire ko nyuma yurupfu hari ubundi buzima bwiza, ni kwa kwihoza wavugaga.
sindwanyije ukwizera kwawe, nawe wirwanya ukwizera kw’abandi

rukuriza yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Abantu benshi bibaza uko bigenda iyo dupfuye.Bamwe bibabera urujijo,abandi bagahitamo kwihoza (se consoler),bakavuga ko upfuye aba "yitabye imana".Bakavuga ko mu mubiri dufite ikintu kidapfa kitwa ROHO.Roho idapfa,yahimbwe n’umugereki witwaga PLATON.
Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Urugero rwa 3:Igihe Yobu yibazaga uko bizagenda napfa,yavuze ko “azategereza” umuzuko (Yobu 14:14,15). Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi wa nyuma,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka. Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,UMUZUKO ntabwo wazabaho.Ikindi kandi,twajya dukoresha umunsi mukuru ko umuntu wacu yitabye imana.Kuki se turira aho kwishima?

Kagare yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

Ko numva se ibyo wemeza byose ubishingira kuri Bibiliya ubundi ni iki cyatwemeza ko yo ibyo yandika ari ko kuri ? Tujye tugabanya gutinda mu mpaka zishingiye ku marangamutima dusoma mu bitabo byandikiwe kandi bikandikwa n’abo mu mico y’abandi cyane. N’uwo Platon uvuga ko yahinbye roho ni ibyo ubwirwa wandikiwe n’abanyamateka. Kd ukuri kw’amateka kuri mu biganza by’abanyembaraga akaba ari nabo bashyiraho umurongo w’ibyo bifuza ko abatuye isi bamenya bakanabyizera.

Reba nk’aha wavuze ngo "Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi wa nyuma,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo" nk’ubu ko muba mutega abantu ngo ibizaba ku munsi w’imperuka mukabizeza imizuko mu by’ukuri mubona iyo myemereere itayobya abanyarwanda ? Abanyarwanda bo bemeraga ko iyo utatiye igihango kikwica, bakabaho birinda ikintu cyose cyatuma bagaragaraho umugayo bagatakaza ubupfura kandi igihango kikabica. None se uwo Platon yari yarageze mu Rwanda kubwira abanyarwanda ko umuntu watatiye igihango iyo apfuye ajya mu kirunga cyaka umuriro naho uwabaye umwizerwa akajya guturiza mu kirunga cyazimye ? Mukomeze mukurikire ibitabo bicurika ukuri nkana. Roho irahari kandi n’uwo muzuko uvuga ntituwutegereje ahubwo uraba buri munsi. Iyo upfuye nta bikorwa byiza usize uba urimbutse. Naho iyo usize ibikorwa byiza inyuma yawe uhora uri muzima mu mitima y’abawe. Nguwo umuzuko. Roho idapfa irahari iyo ukiri mu mubiri irakuyobora, wamara gupfa igasubira mu biganza by’Umuremyi

Gerry MUGWIZA yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Ese Bible ivuga ko ari gutya bihanganisha uwagize ibyago ! biratangaje peee!!!

mamy yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Umuntu iyo apfuye aba agiye ahacecekerwa bityo akaba ategereje umunsi w’umuzuko. Ntabyo kwitaba Imana kuko twese tuzagerera imbere yayo rimwe. Kuvugango "Umuntu yitabye Imana " bikomoka kuri satani.

NTIBAZI yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka