Iyo urwanira ukuri nta kabuza utsinda urugamba - Gen Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe James yabwiye intore z’Impamyabigwi ziri gutorezwa mu Kigo gitoza Umuco w’ubutore ko, iyo urwana urwanira ukuri kandi uharanira uburenganzira bwawe wavukijwe, nta kabuza utsinda urugamba.

Gen Kabarebe aganira n'Intore z'Abanyamakuru
Gen Kabarebe aganira n’Intore z’Abanyamakuru

Yabibwiye izi Ntore mu kiganiro yazigejejeho, cyavugaga ku Ndangagaciro zaranze ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zatumye kubohora igihugu, guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda rushya bishoboka, cyatanzwe kuri uyu wa 23 Mata 2017.

Agaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen Kabarebe yatangaje ko icyatumye ingabo zahoze ari iza RPF zibona itsinzi, ari uko zari zifite ukuri kw’icyo zirwanira, kandi zifite ishyaka ndetse n’umutima wo guharanira uburenganzira zari zarateshejwe bwo kubaho no kugira igihugu.

Yagize ati" Iyo udaharanira uburenganzira bwawe uba usa nuwapfuye.

Gukunda igihugu, kugira impamvu ifatika urwanira ishingiye ku kuri kandi buri murwanyi wese akaba ayifite ku mutima, ni byo byatumye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside Inkotanyi zirutsinda."

Gen Kabarebe yatangaje kandi ko ubwinshi bw’abo Inkotanyi zarwanaga nabo ndetse n’ubwinshi bw’ibikoresho byabo butigeze buzikoma imbere, ngo kuko urugamba inkotanyi zarwanaga rwari rushingiye ku kuri kandi rwari rugamije inyungu rusange z’Abanyarwanda, bigatuma bibongerera intege n’ishyaka zo gutsinda urwo rugamba.

Ati"Twahagaritse jenoside turi ibihumbi 19 by’abasirikare, turwana n’abasirikare ibihumbi 70 byiyongeragaho interahamwe zabaga muri buri gace k’igihugu."

Abashyitsi bari bitabiriye iki kiganiro bari kumwe n'intore z'Abanyamakuru
Abashyitsi bari bitabiriye iki kiganiro bari kumwe n’intore z’Abanyamakuru

Gen Kabarebe yasabye abanyamakuru kurushaho gukunda igihugu kandi babikuye ku mutima, ngo kuko udakunda igihugu cye nta n’iterambere yagitegaho.

Ati" Nta gihugu na kimwe ku isi cyateye imbere kidafite abantu bagikunze kandi bunze ubumwe."

Yibukije aba banyamakuru ko bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, abasaba gukoresha amagambo yubaka kandi yigisha rubanda, kuko ijwi ryabo rigera kuri benshi .

Iri torero ry’icyiciro cya Kabiri cy’abanyamakuru ryatangiye tariki ya 19 Mata 2017, rikaba ririmo intore 149 zirimo abagore 38, rikazasoza tariki ya 26 Mata 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkunda cyane ibitekerezo bya Minister Kabarebe

agnes yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka