Iteme rimaze imyaka 10 ryangiritse ryazitiye ubuhahirane

Abatuye umurenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara,baravuga ko iteme n’umuhanda bibahuza n’umurenge wa Mugombwa ryangiritse bikadindiza ubuhahirane.

Umuhanda wahoze ari nyabagendwa none warapfuye burundu
Umuhanda wahoze ari nyabagendwa none warapfuye burundu

Aba baturage bavuga ko iri teme ariryo nzira ya hafi bifashishaga bahahirana,ariko kumara imyaka 10 ryangiritse n’umuhanda wahanyuraga utakiri nyabagendwa.

Jean Paul Bicahobatinya utuye mu kagari ka Mukiza avuga ko iyi nzira bayifashishaga bajya mu murenge wa Mugombwa mu isoko,kwivuza ndetse n’abana bakayinyuramo bajya kwiga.

Kuva iri teme ryacika ubu ngo kuhanyura bisaba kwigengesera,ndetse ngo iyo imvura yaguye nta muntu ushobora kuhanyura.

Yagize ati”Hariho uduti tubiri gusa nitwo abantu bacaho.Bisaba rero kuhanyura ku manywa,ndetse hari n’igihe abana bagwamo bajya kwiga cyangwa bavayo.

Iyo niyo nzira twanyuragamo tujya ku isoko hakurya,none ubu ntiwahanyuza itungo urishoreye kuko byagusaba kuriterura”.

Aba baturage bavuga ko bagiye bizezwa inshuro nsyinshi ko iri teme rizakorwa ariko bagaheba nk’uko Celestin Munyakazi abivuga.

Ati”Igihe cyose bayobozi bagiye baza kwiyamamaza ino,batubwiraga ko iri teme bazarikora,twarategereje turaheba,tugaheruka tubatora”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo Moses Ndungutse avuga ko hari gahunda yo gutunganya iyi nzira n’amateme ayirimo binyuze muri gahunda ya VUP.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nibigaragara ko ubushobozi bwa VUP budahagije, bazitabaza akarere.

Avuga ko ryari ryanatanzwe ku rwego rw’akarere mu mubare w’akenewe gukorwa kuburyo ryashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha rigatunganywa.

Ati”Gahunda yo kuhakora irahari twifashishije VUP,ariko tubonye bije(budget)ya VUP idahagije,twanaritanze mu mateme yihutirwa gukorwa mu karere kuburyo ryashyirwa mu yazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha”.

Iyi nzira yapfuye abaturage bavuga ko ariyo yari iya hafi ku batuye mu kagari ka Mukiza bashaka kujya mu murenge wa Mugombwa.

Bavuga ko byabasabaga iminota 20 gusa kugirango babe bageze ku isoko rya Mugombwa,ubu bakaba bakoresha amasaha arenga 5 n’amaguru cyangwa se bagakoresha moto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka