Itegeko rigenga amadini rirashyirwa hanze mu cyumweru gitaha

Kuva mu cyumweru gitaha abafite amadini n’abandi bashaka kuyashinga bazajya bagendera ku itegeko rishya ryari rimaze igihe ritegerejwe na benshi, rikaba rigiye gusohoka.

Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w'Urwego rw'igihugu rw'Imiyoborere
Prof Shyaka Anastase Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere

Muri Gashyantare 2018, mu Rwanda hafunzwe amadini n’imisigiti bigera ku 8000 bishinjwa gusakuriza abaturage no kudakorera mu mucyo,ndetse no kurangwa n’umwanda.

Hari n’abazishinjaga kwihisha inyuma y’ijambo ry’Imana,nyamara bafite izindi nyungu zabo bwite bashyize imbere.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Radiyo ya Kigali Today, Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi w’Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB) yavuze ko umubare w’insengero wari umaze kuruta uw’imidugudu iri mu Rwanda.

Muri icyo kiganiro kivuga ku iyobokamana “Inspiration on Sunday”, Prof. Shyaka yatanze urugero rw’uko muri Kigali honyine bafunze insengero 2000, zarutaga kure imidugudu 1176 Umujyi wa Kigali ufite.

Yagize ati “Umubare ubwawo si ikibazo ariko hari aho inyubako imwe wasangagamo insengero nk’eshatu cyangwa enye kandi zose zisenga ku gihe kimwe, bigateza urusaku rukabije.”

Mu gihugu cyose hari imidugudu 14000 ariko ubushakashatsi bwakozwe na RGB bwasanze hari ahantu harenga 15000 hasengerwaga mu igihugu hose.

Prof. Shyaka yasobanuye ko uretse inzu zafunzwe kubera ikibazo cy’umutekano ariko nta rusengero rwigeze rufungwa kuko ababonye aho bakorera hujuje ibisabwa bakomeje kwisanzura.

Yatanze urundi rugero ko nko mu itorero rya ADEPR rifite insengero 3,300, RGB yasanze izigera ku 1,381 zarakoreraga ahatujuje ibisabwa n’amategeko. Nyuma y’ibyumweru bitatu, izigera kuri 300 zarongeye zirafungura, nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Prof. Shyaka yavuze ko 12% by’insengero zari zafunzwe muri Kigali zaje kongera gufungura na zo nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Ati “Muri rusange mu gihugu hose insengero zingana na 13.8% zarongeye zirafungura”

Tariki 3 Nyakanga 2018, ni bwo Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, yashyikirije inteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko amadini agomba gukurikiza kugira ngo yemererwe gukorera mu Rwanda.

Prof. Shyaka ati “Iryo tegeko rizaba ryamaze kwemezwa mu cyumweru gitaha nkurikije uburyo baryihutisha.”

Hari amatorero yatahuweho kubiba ivangura

Prof. Shyaka yahishuye ko hari amatorero yatahuweho kubiba ivangura n’urwango agamije inyungu z’amafaranga.

N’ubwo hari bamwe banenze Guverinoma kwibasira insengero, Prof. Shyaka yahakanye ko tari ko byari bimeze na gato.

Ati “Insengero zose zaba ari iza ba Gatolika, Abadivantisiti, Abayisilamu n’abandi bakijijwe bari bafite ibibazo. Bose bakorewe isuzuma kandi uwasanzweho ikibazo yarafungiwe.”

Iri tegeko riramutse ryemejwe n’Inteko ishinga amategeko, ushaka gushinga idini yajya asabwa kuba afite icyemezo kibimwemerera, kuba afite amashuri amwemerera kuba umushumba w’itorero no kuba akorera ahantu habugenewe.

Iryo tegeko kandi ryorohereza abifuza kwigira kuzaba abashumba b’amatorero kuko bashyiriweho igihe cyo gukurikirana amasomo yabo.

Eric Tamba, umwe mu bashumba bari bitabiriye icyo kiganiro, yaburiye Leta kwitega abazajya bakoresha inyandiko mpimbano kuko ngo bashobora kwiyongera.

Ati “Icyo Guverinoma iri gukora ni ukongera agaciro ku bayobozi b’amadini n’abo bayobora. Ntabwo dukwiye kwishyira hasi. Ariko impungenge zanjye ni uko guverinoma ikwiye kwitega bamwe mu bayobozi b’amatorero bazatangira kuzana inyandiko mpimbano.”

Itegeko rigenga itorero cyangwa ikindi kigo gikora ibijyanye n’ivugabutumwa riteganywa n’ingingo ya 37 yo mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015

Mu 1962, mu Rwanda hakoreraga amadini yari yemewe atarenga 10. Mu 1994, uwo mubare wari umaze kugera kuri 350. Ariko kuva mu 2012 umubare wikubye gatatu ugera ku 1000 muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nanjye mfite ububasha akajagari k’abasenga nagakuraho. Kuko ni business si ugukorera Imana. Ariko kandi Hazabaho kandi hariho n’ubutumwa bwiza ( ABAKORERA IMANA BADAKENEYE INYUNGU ,ICYUBAHIRO NO KWAMAMARA) Kuko bywarahanuwe ko nyuma y’amadini hazaza ubutumwa bwiza. ( Matayo 24:14)

Rero kuvuga ngo umubwiriza abanze yerekane diploma! Ni agahomamunwa ! Imana niyo itanga impano ( ABEFESO 4:11) KANDI IMANA IGABA IMPANO UKO ISHAKA ( 1 Abakorinto 12:11)
Rero nta shuri bigiramo Imana keretse kwigishwa n’umwuka wera kuko n’abazagaragaza izo ngirwa ceretificat THEY ARE LOOKING FOR MONEY, WE KNOW! ubwo rero keretse arukuvuga ngo hari abagiye kurya rubanda babyemerewe abandi barabujijwe.
NI BEMERE UBUTUMWA BAVE MU NYUNGU TURANGWE N’IMICO MYIZA TWE KURANGWA NA Diplome mu bw’Imana ntibibaho! 1 Yohana 4:8 ( udakunda ntazi Imana )

emma yanditse ku itariki ya: 24-07-2018  →  Musubize

BOSE BAKWIGANYE ABAHAMYA BAYEHOVA BADAKORERA AMAFARANGA MUMURIMO WOKUBWIRIZA

MISAGO yanditse ku itariki ya: 22-07-2018  →  Musubize

Nta mpamvu yo kubogamira Ku ruhande rumwe kuko ubuhanuzi dusoma mu Byahishuwe10:11;15:6 NGO"ukwiriye kongera guhanura imbere y’amoko menshi/iby’amoko menshi n’amahanga menshi n’indimi nyinshi n’abami benshi.Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru,afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose,ngo abubwira abari my isi,bo mu mahanga yose n’ imiryango yose n’ indimi zose n’ amoko yose."ubutumwa bwiza rero ntibugira umupaka kandi ntiburobanura Ku butoni.

Hanyurwa Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-11-2018  →  Musubize

Nibyo koko,Leta ikwiye kwivanga mu mikorere y’amadini,kuko asigaye ateza ibibazo.Nyamara YESU yavuze ko abakristu nyakuri bagomba gukundana (Yohana 13:35),ndetse bagakorera imana ku buntu,badasaba amafaranga (Matayo 10:8).Ikindi abantu bagomba kumenya,nuko Imana itemera amadini yose.Urugero,Yesu aza ku isi,yahasanze amadini menshi cyane.Muli Israyeri honyine hari amadini 3 akomeye:Abafarisayo,Abasadukayo n’Abasamaritani.Ariko ntabwo yababwiye ngo "Byose ni ugusenga".Ahubwo yababwiye ko ariwe Nzira n’Ukuri wenyine.Umuntu wese washakaga kwemerwa n’imana,yagombaga kuva mu idini yabagamo,akajya mu rya Yesu ryitwaga "Inzira" mbere.Nyuma ryiswe "Abakristu".Nta Pastor cyangwa Padiri wabagamo.Kubera ko umuntu wese wabaga Umukristu,yagombaga kwigana Yesu,nawe agakora umurimo wo Kubwiriza (Yohana 14:12).Ubu ntabwo ariko bimeze.Havutse Classes zivuga ko aribo bonyine bagomba kubwiriza,kandi bagahembwa buri kwezi.Keretse abahamya ba yehova babwiriza bose kandi ku buntu.

Mazina yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

Ibintu uvuze nibyo rwose. Uwiteka akomeze kukuba hafi. Iyaba habagaho benshi nkawe. Byinshi byazahinduka.

MUTANGANA yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka