Itegeko ribuza “ubutware” mu ngo ryateje impaka

Bamwe mu bagore n’abagabo ntibavuga rumwe ku itegeko ryasohotse, ryambura abagabo uburenganzira bwo kugira ijambo rya nyuma ku bibera mu ngo.

Abaturage bari bitabiriye ibi biganiro.
Abaturage bari bitabiriye ibi biganiro.

Abagore n’abagabo mu Karere ka Rwamagana bahuriye mu kiganiro mpaka kuri iyi ngingo, cyateguwe n’umuryango "Rwanda Women Network" cyabaye ku itariki ya 15 Gashyantare 2017.

Benshi mu bagore bahurije ko iri tegeko nomero 37 ryasohotse mu igazeti ya Leta tariki ya 12/09/2016 mu ngingo yaryo ya 209, bemeza ko mu rugo nta muyobozi ugomba kubamo ko nabo ribaha uburenganzira.

Iri tegeko rivuga ko ku bijyanye n’ubuyobozi bw’urugo, abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo, harimo kurwitaho, kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera.

Madame Mary Barikungeri umuyobozi wa Rwanda Women Network.
Madame Mary Barikungeri umuyobozi wa Rwanda Women Network.

Risobanura ko umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Ngayaberura Stephane umwe mu bari bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko rije kubasumbisha abagore babo kuko bazabigira urwitwazo bakabasuzugura. Kuri we yumva ko mu rugo umugabo agomba gufata ibyemezo bya nyuma kugirango urugo rurusheho kugenda neza.

Yagize ati “Njyewe ndumva nzakomeza kuba umutware w’urugo rwanjye rwose ntawabimbuza ngo mbyemere.”

Musonera Aphrodis mu gitekerezo yatanze yumva bitashoboka ko urugo rubaho nta muyobozi rugira ngo rugire icyo rugeraho mu iterambere. Yatanze urugero rw’uko igihugu kigira umuyobozi, akagira n’abamwungirije.

Ati “Burya muzitegereze murebe intozi iyo zigenda ku murongo zigira urukuru muri zo ruziyoboye, uretse n’intozi n’inzuki zigira umwami wazo, nanjye ndi umutware w’urugo rwanjye rwose.”

Ibi bitekerezo babihuriyeho ari abagabo benshi kuko Habimana Innocent, avuga ko kuba itegeko rivuga ko mu bashakanye nta mutware w’urugo ugomba kubamo bose ari abatware byumvikana nabi kuko nta bayobozi babiri mu rugo rumwe.

Kuri we yumva bagombye kurihindura kuko ribangamira uburenganzira bw’umugabo mu gufata ibyemezo mu rugo rwe.

Ku ruhande rw’abagore bavuga ko kuva iri tegeko ryatorwa mu mwaka wa 2016 batari barizi, kuko na nubu abagabo babo bakibakandamiza mu gufata ibyemezo mu ngo zabo.

Mukamusoni Seraphine avuga ko mu myaka 20 amaranye n’umugabo we, ariwe ushaka ibizatunga urugo wenyine kuko asanga umugabo we amafaranga akoreye yose ayajyana mu kabari akayanywera.

Yavuze ko abana 10 bose abarera wenyine, akabashakira ibibatunga wenyine umugabo we ntabe yagira uruhare mu kumufasha kubarera.Gusa ngo kubera gutinya umugabo we, ahora agendera ku mabwiriza amuha,bityo agahora mu bibazo bidashira,byiganjemo ubukene.

Ati “Njyewe ubu simbabeshya mporana agahinda k’imibereho nagiriye mu rugo rwanjye ko kwirya nkimara kandi mfite umugabo ntamfashe kurera abana twabyayaranye.”

Uko bakiriye iri tegeko nyuma yo kurisobanurira

Umunyamategeko Elie Nizeyimana yabasobanuriye ko iryo tegeko rigamije gufasha abashakanye kumva neza ko bombi bagomba gufatanya mu rugo rwabo ku bintu bamaze ku mvikanaho,bagafatira hamwe ibyemezo abaturage batangiye kumva akamaro karyo.

Ati “Ntimwumve nabi ko iri tegeko rije kubarutisha abagore banyu ahubwo rije kubafasha mu gufatira ibyemezo hamwe.”

Bimwe mu byemezo byo mu ngo zabo rizabafasha harimo kujya inama mbere yo gukora igikorwa runaka kubwumvikane no kugurisha imitungo y’urugo, uburyo bwo gucunga imitungo yabo mu bwumvikane ndetse no gufatanya muri byose.

Yavuze ko umugore afite ijambo ryo kubaza umugabo icyo yakoresheje amafaranga y’urugo ndetse no kuba atagira igikorwa akora batacyumvikanyeho.

Gasana Mathieu we yumva iryo tegeko ari ryiza kuko rije gufasha abashakanye kumvikana mu bikorwa byose baba bagomba gushyira hamwe ntawikubiye inshingano cyangwa ngo aziharire mugenzi we.

We mu mibanire n’umugore we, bajyaga inama ariko nyuma yo kumva ko atagomba gufata ibyemezo wenyine azajya agisha inama umugore we ku kintu cyose, cyane cyane mu gukoresha amafaranga mu rugo.

Ati “Nayakubitaga kumufuka nkajya muha duke nabwo ansabye ko namugenera ayo agura umunyu, isabune, n’ibindi biba bikenewe mu rugo.”

Mukamana Benitha asanga iri tegeko haricyo rije gufasha abagore bakandamijwe n’abagabo babo ndetse bakabaheza ku mitungo y’ingo zabo.

Kuba umugore afite uburenganzira bwo kubuza umugabo gukoresha amafaranga y’urugo mu nyungu ze wenyine, akaba yafata icyemezo cyo kumubuza ibikorwa bimwe na bimwe mu rugo bakabanza kubiganira asanga bizabongerera imbaraga zo kubafasha kubungabunga ingo zabo.

Nyuma yo gusobanukirwa n’iri tegeko avuga ko bazitinyuka ntibongere kugira ubwoba kuko rizabafasha kujya nabo bafata ibyemezo nta nkurikizi bikanga kuko ubu batinyaga, bibwira ko umugabo ariwe ugomba gufata icyemezo cya nyuma.

Mukangoga Speciose we avuga ko bizatuma ingo zabo zitera imbere kuko hazaba harimo ubufatanye mu gihe abagabo baba bazaba bumvise neza akamaro k’iryo tegeko.

Madame Mary Barikungeri umuyobozi wa Rwanda Women’s Network atangaza ko iki kigo cyatangiye mu 1995, ku mwihariko gifite ni ugukangurira abagore kumenya ubushobozi bifitemo no kumenya uko bakoresha ubwo bushobozi barwanya ibikorwa by’ihohoterwa bakunze guhura na ryo.

Mu bikorwa byose bakora bafasha abaturage kumenya amategeko abafasha kubana neza nta hohoterwa rikorerwa mu ngo. Impamvu bahisemo iri tegeko ry’umuryango ni kugira ngo abaturage barusheho kugira imibanire myiza.

Ati “Ntiwasaba umuntu gutunganya ibintu kandi atazi ibyo agenewe, niyo mpamvu tubafasha kumenya amategeko meza igihugu cyacu cy’u Rwanda cyabashyiriyeho ngo abafashe kubaka ingo zirimo umunezero.”

Madame Barikungeri avuga ko bazakomeza gufasha abaturage babaha inyigisho zibafasha kurandura ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Yasabye abagore gutinyuka bakarivuga bakariganira kugirango ricike burundu.

Rwanda women Net Work ikorera mu turere twa Gatsibo, Burera, Musanze, Kayonza, Rubavu na Nyabihu bakaba bazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo kwigisha ibikorwa birandura ihohoterwa mu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Iri tegeko rikwiye gusubirwamo naho bitabaye ibyo ingo zasenyuka pee!ese ko n’imana yise umugabo umutware,mwe murayipinze se ahaaaaa!!!

alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2017  →  Musubize

Ntamugore wubatse urugo hariho umugabo!noneho kubyangombwa bazandikeho uhagarariye urugo ko ari umugore kdi hari umugabo.Ubwo tugiye no kubashira kwirondo inaha mucyaro,abagore basigaye bambara amapamaro bagirango babaye abagabo.Umugore wese yubahe we,niba atabyo ataribyo barahondagurwa.BARABASHUKA!%

NGABO yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

iri tegeko rizakorerwe isuzuma ryimbitse. Naho ubundi amakimbirane yarasanzwe mu ngo yazikuba kdi kuyakemura byazananirana. Abaritoye bongere baryigeho.

alias yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

For sure,iri tegeko sinibaza icyo rizakemura ! kE
ereka niba ari uko wenda ntararisobanukirwa,ariko riragoye gufasha abanyarwanda kubana kurusha uko rizabafasha gushwana!Muri leardeship, hagomba kubaho umuntu ufata icyemezo cya nyuma. Ibaze ko ngo nibinanirana bazajya bitabza inzego runaka,umwanzuro wanyuma ufatwe nizo nzego! Ubu se tuzaba twubatse,cg tuzaba twubakiwe n abandi bagabo cg abagore!Itegeko risanzwe ryavugaga ko iwabo w umugore ari aho umugabo we abarizwa, ese nabyo byarahindutse? Ababishinzwe mukwiye kudufasha kubyumva kugira ngo imyumvire yacu ihinduke!

Ikindi nibaza, niba mu zindi nzego habamo abafata umwanzurowa nyuma(mubuyobozi runaka),kuki mwumva ko mu miryango ariho mwahindura gusa!?Iri simbihisha rizafasha ingo nyinshi gusengyuka! Naho kubaka ko ntako! n ababyigisha abandi ndahamya ko muba mwigiza nkana! ARIKO DUFITE UMUGABO UREBERERA SOCIETE NYARWANDA, ICYO AZEMEZA KIZANYURA KUKO WE AREBA KURE! NI INTORE IZIRUSHA INTAMBWE

BIRAGOYE yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

Iri tegeko rwose ntacyo rije gukemura nta bami ba 2 Mu gihugu kimwe ni nako nta batware 2 b’urugo rumwe? ubwo c icyo ijambo ry’Imana ribivugaho cyo cyaba cyubahitijwe??

Emmy yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

ubwuzuzanye ni ngombea cyane. Abagore bumve ari ukubashyigira ngo bakunde buzuze inshingano zabo mu ngo zabo, n’abagabi ni uko. Kuba umutware byo ntibyavaho, ahubwo nibahuze.

Baila yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

ndumva nyamara mwasubirinyuma mugasesengura nahubundi in go ziraje zibipfe kahave ariko nanone izarizisazwe zitunvikana nizo zizahuhuka ariko nubundi usanga ahakirikibazo ningo zitunvikana kubyemezo bifajwe ariko harinababijyeze kure ugasanga barumvikana kucyintu cyose bajyiye gukora.

gaspard yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

AHUBWO RIJE KONGERA AMAKIMBIRANE NTACYO BITWAYE ABAGABO NAMWE SINGOMBWA KWIVUNA MUJYE MURYAMA MUTUZE
ABATWARE BARINDE URUGO, IGIKOMWE BABYUKE , BAJYE KU IRONDO NIBINDI
NAGIRA INAMA ABAGABO GUKORA CYANE BAKAGIRA FRW KUGIRA NGO BADASUZUGURWA N’ABAGORE UMUGABO UFITE IFARANGA NTAKIBAZO YAGIRA KANDI UMUGABO AFITE UBURYO BWINSHI YAKORERA/YABONA AMAFARANGA BYAKANGA MUGASINYA IVANGURA MUTUNGO NTA MUGABO WAYOBOWE N’UMUGORE

rukara yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka