Isiraheli igiye gufungura Ambasade i Kigali
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kitegura gufungura bwa mbere Ambasade yacyo i Kigali mu Rwanda.
Yabitangaje ubwo yahuriraga na Perezida Paul Kagame i Nairobi, nyuma y’umuhango wo kurahira kwa Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Netanyahu agira ati "Nahuye na Perezida Paul Kagame mubwira ko Isiraheli izafungura bwa mbere Ambasade yayo i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda."
Akomeza agira ati "Iyo ntambwe izatuma Isiraheli irushaho kugirana umubano n’ibihugu bya Afurika."
With Rwandan President Paul Kagame today. I informed him that Israel will open, for the 1st time, an embassy in Kigali, the capital of Rwanda.
This historic step comes as Israel is expanding its presence in Africa & deepening its cooperation with countries across the continent. pic.twitter.com/bmoQRc2e1M
— Benjamin Netanyahu (@netanyahu) November 28, 2017
Ubusanzwe Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda aba i Addis Ababa muri Ethiopia akaba ahagarariye igihugu cye mu Burundi, muri Ethiopia no mu Rwanda.
U Rwanda rusanzwe rufite Ambasade muri Isiraheli yafunguwe mu mwaka wa 2015. Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu ni Col. Joseph Rutabana ufite icyicaro i Tel Aviv.
Muri Nairobi, Netanyahu yahuye n’abandi bayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika barimo abakuru b’ibihugu na ba Ambasaderi babyo muri Kenya.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Incuti ya Israel ni incuti y’Imana. Imana ihabwe icyubahjro kubwa President wacu uzi kudushakira incuti nziza.
Twishimiye umubano w’urwanda na islael
Twishimiye uwo mubano