Ishuri ry’Intwari ryasenywe n’abacengezi ryatangiye gusanwa

Akarere ka Ngororero katangiye gusana ishuri ry’intwari rya Nyange mu rwego rwo kurigira ikitegererezo, nyuma y’imyaka 20 abacengezi barisenye bakanica abanyeshuri.

Ishuri ry'Intwari ry'Inyange ryatangiye gusanwa
Ishuri ry’Intwari ry’Inyange ryatangiye gusanwa

Iri shuri ryari risanzwe rifite ibyumba byo kwigiramo bidahagije kandi bishaje, ritanazitiye,ubu ryatangiye kuvugururwa no kwagurwa.

Ni nyuma y’ubusabe bw’umuyobozi waryo hamwe n’Akarere ka Ngororero, ku bufatanye n’urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’Ihiguhu, impeta n’imidari by’ishimwe, hamwe na za minisiteri ebyiri, iy’umuco na siporo ndetse n’iy’uburezi.

Mu 2015, nibwo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yemeye ubuvugizi mu gusana iri shuri, umuyobozi w’aka karere avuga ko bifuza ko riba ikitegererezo.

Yagize ati « Iri shuri ribumbatiye amateka y’akarere kacu ndetse n’ayigihugu kuko hari n’abanyamahanga baza kureba no gusobanuza ibyahabereye mu 1997.
Twasabye ko ryakubakwa kuko inyubako zaryo zari nkeya kandi zigayitse none bigiye mu bikorwa ».

Amashuri ya kera y'Inyange
Amashuri ya kera y’Inyange

Akomeza avuga ko bifuza ko ryaba ikigo gifasha urubyiruko muri rusange gukurana umuco w’Ubutwari no gukunda igihugu, ariyo mpamvu bifuza ko inyubako zaryo ziba nziza kandi nyinshi.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba Alphonse Munyantwari nawe ashima iki gikorwa, akavuga ko ari ngombwa kubera amateka habitse.

Ati « Aha hari igicumbi cy’intwari cyubatswe mu minsi ishize, byari bikwiye ko iri shuri naryo ritunganywa rikajya ku rwego rubereye amateka meza y’igihugu cyacu ».

Gusana iri shuri byatangiye muri Nzeli 2016, ubu imirimo ikaba igikomeje aho umuyobozi waryo Gapasi Uwamungu Leonard asaba ko yakwihutishwa kuko irimo gukorwa ibangikanye n’amasomo y’abanyeshuri.

Iri shuli niryo rya mbere ryashinzwe mu cyahoze ari komini Kivumu (perefegitura Kibuye), rishinzwe n’ababyeyi mu 1988, aho ryari rifite ibyumba 8.

Ubu hifuzwa ko ishuri ryagurwa, rikagira ibyumba bigera kuri 20 harimo n’icyumba kizabikwamo amateka y’intwari z’i Nyange.

Igice cya mbere kigizwe n’imirimo yo kurisana kizatwara Miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba biteganijwe ko icyiciro cya mbere cyo gusana kizarangira muri Werurwe 2017, nyuma hakurikireho igice cyo kwagura inyubako.

Ahashyinguwe intwari z'Imena
Ahashyinguwe intwari z’Imena
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndashimira abantu bose bagize uruhare mwivugururwa ryiki kigo cyamashuri.

NIYONSENGA Wellars yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

ndashimira abantu bose bagize uruhare mwivugururwa ryiki kigo cyamashuri.

NIYONSENGA Wellars yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka