Iperereza rya Polisi nta bimenyetso rigaragaza ku butinganyi mu kigo cy’amashuri cy’i Kansi

Kigali Today, mu gushakisha ukuri nyako, yakomeje iperereza ryimbitse ku nkuru yari yanditswe ku wa 31 Kamena yavugaga ko Théophile Ndagijimana – Animateur w’ikigo cy’amashuri cy’i Kansi (Groupe Scolaire Saint François d’Assise) yaba akorana imibonano mpuzabitsina na bamwe mu banyeshuri b’abahungu.

Ishuri ryisumbuye rya Kansi
Ishuri ryisumbuye rya Kansi

Kigali Today yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, ayitangariza ko mu iperereza ryakozwe nyuma y’inkuru ya Kigali Today, nta bimenyetso byagaragaye byemeza ko icyo kibazo gihari cyangwa cyaba cyarabaye.

Muri icyo kiganiro, umuvugizi wa Police yahamirije Kigali Today ko mu iperereza bakoze nyuma yo kubona iyo nkuru mu itangazamakuru, basanze nta bimenyetso bifatika bigaragaza ukuri kw’ibyatangajwe.

IP Kayigi yagize ati: “Mu iperereza ryakozwe na Polisi nta bimenyetso byagaragaye ko icyo kibazo gihari hagati y’abana b’abahungu n’uwo muyobozi,ndetse yewe n’abana babajijwe basobanuye ko nta kibazo bafitanye n’uwo muyobozi wabo usibye ko ngo abikundira gusa akabafata neza.”

Twabibutsaga ko muri iyo nkuru ya Kigali Today yari yanditswe hashingiwe cyane cyane ku buhamya yari yahawe na bamwe mu banyeshuri ndetse n’umwe mu babyeyi baharerera, aho bavugaga ko bwana Théophile Ndagijimana yaba aryamana na bamwe muri abo banyeshuri b’abahungu.

Gusa nyuma y’isohoka ry’iyo nkuru, Théophile Ndagijimana yagaragarije Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) ko ibyamwanditsweho atemeranywa na byo ndetse agana ubuyobozi bwa Kigali Today abugaragariza ko atemera na gato ibyamuvuzweho. Kigali Today yamwemereye ko igiye gukomeza icukumbura ngo imenye ukuri nyako kuri iyo nkuru.

Muri iyo nkuru, Théophile nawe yari yabajijwe ariko arahakana aratsemba ko atigeze abikora. Gusa hari bamwe mu bana ndetse n’umubyeyi bari baganiriye n’umunyamakuru bemeza ayo makuru bituma yizera inkomoko y’ayo makuru (source).

Nyuma y’icukumbura rindi ryagaragaje ukuri nyako, Kigali Today iboneyeho kwisegura kuri Theophile Ndagijimana, ku kibazo cyose yaba yaratewe n’ibyamwanditsweho n’undi wese waba yarakomerekejwe n’iyo nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Sha mwari mumuhamije pe

Habiyakare yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka