Inzu yatwaye miliyoni 300RWf igiye gusenyuka idakorewemo na rimwe

Inzu yagenewe kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imaze imyaka isaga 10 idakorerwamo, yarangiritse ku buryo ishobora no gusenyuka.

Iyi nzu yuzuye itwaye miliyoni 300RWf yarangiritse ku buryo ishobora no gusenyuka
Iyi nzu yuzuye itwaye miliyoni 300RWf yarangiritse ku buryo ishobora no gusenyuka

Iyo nyubako y’igorofa rimwe, iri iruhande rw’urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruherereye mu Kibuza, mu Kagari ka Nkingo, mu Murenge wa Gacurabwenge.

Ishashemo amakaro mu byumba byose, irimo amashanyarazi, ndetse isize amarangi y’umweru n’ay’iroza. Yatangiye gusenyuka ku bikuta bitewe n’ubukonje ndetse no mu gisenge hari aho bigaragara ko yasenywe n’amazi y’imvura.

Iyi nzu yubatswe mu mwaka wa 2006, kwangirika kwayo bimaze imyaka isaga itanu bigaragaye, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukavuga ko ntacyo bwayikoraho kuko iri mu maboko ya Minisiteri y’umuco na Siporo.

Imbere muri iyo nzu hatangiye kwangirika bihereye ku nkuta
Imbere muri iyo nzu hatangiye kwangirika bihereye ku nkuta

Abaturage b’Akarere ka Kamonyi bababazwa no kubona iyi nyubako ipfa ubusa kandi yakwifashishwa mu gusobanurira urubyiruko n’abandi bantu baza gusura urwibutso, uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yagenze; nk’uko umwe muri bo witwa Gafaranga Francois abisobanura.

Agira ati “Biragaragara ko iyi nyubako yatwaye amafaranga menshi. Ibyiza bazayivugurure ireke gukomeza kwangirika ubundi bayishyiremo ubuhamya n’ibimenyetso bigaragaza uko Jenoside yakozwe mu kwezi kwa kane 1994. Urubyiruko n’abandi batayibonye babimenye.”

Iyo nzu uyirebeye inyuma ubona koko yaratangiye kwangirika
Iyo nzu uyirebeye inyuma ubona koko yaratangiye kwangirika

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yatangarije Kigali Today ko iyo nzu noneho yeguriwe akarere ayoboye ku buryo ngo kagiye kuyitaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018.

Agira ati “Ubu bayidushyize mu maboko, igisigaye ni ukuyivugurura, ikabika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hano ku Kamonyi.”

Iyi nzu yubatswe n’umushinga wita ku bacitse ku icumu ku isi (SURF). Yuzuye itwaye asaga Miliyoni 300Frw.

Iyo nzu uyirebeye kure ni uko imeze
Iyo nzu uyirebeye kure ni uko imeze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Turaza kubakurikirana

Ali yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

ngo million 300 ??
z’amanyarwanda se
umva ba rwiyemeza mirimo n’abatanga amasoko nibo bariho!!!!!!!!!!!!!!!!!

karambizi yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

Ababishyinzwe bambwiye gukora iperereza kuri iyi nyuma ko waasanga yaratwaye atageze no kuri million Ijana andi barayakocoye.abubatse n’abatanze isoko bafatwe

Dodos yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

birababaje ndabona ntanaga sima kariho ari umucanga gusa none ngo millions 300 uko ni ugusesa gura umutungo wigihugu

Eric yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

iyo nzu bayiteho hakiri kare ayo mafaranga nimeshi kandi bashyire mubikorwa icyo yubakiwe .

Alphonse yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ibi se n’ibiki koko? yagize gupfa ubusa, bagira no kuyisondeka ntimubona ko na ga sima na gake karimo ahubwo ari umucanga gusa! Nizo 300 millions sinibaza ko zigeramo.

che yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ariko ibi ni akumiro koko! Imiyoborere myiza kuki itagaragara mu bikorwa!!!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ndababajwe None iyonz bayihoye ik?

Orivier yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka