Inzitizi zituma itangazamakuru ridatera imbere ziravugutirwa umuti
Kuri uyu wa mbere tariki 7 Ugushyingo2016, mu Rwanda harimo kubera ibikorwa byo kwizihiza umunsi Nyafurica w’itangazamakuru.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’ibiganiro ku ishusho ry’itangazamakuru muri rusange ku mugabane w’Afurika, no kurebera hamwe inzitizi zituma ridatera imbere, kugirango zivugutirwe umuti.
Ibiganiro birimo kubera kuri Marriot Hotel mu mujyi wa Kigali, ahahuriye abantu babarirwa muri 300, barimo abayobozi n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu.
Kuri gahunda y’ibiganiro, hanateganyijwe ikiganiro cya munani ku itangazamakuru mu rwego rw’igihugu, gutangiza ku mugaragaro urwego rusuzuma uko itangazamakuru rihagaze, kumurika imihigo y’intore z’impamyabigwi, no gutanga ibihembo ku banyamakuru, ibihembo bise Development Journalism Awards.
Impamyabigwi ni abanyamakuru bitabiriye itorero ku rwego rw’igihugu, aho bakurikiye amasomo yo kujyanisha amahame y’itangazamakuru n’indangagaciro z’ubunyarwanda, kugira ngo babashe gukora akazi kabo bagamije kubaka aho gusenya.
Impamyabigwi ziramurika uruhare rwazo mu iterambere ry’ubukungu bw’abaturage nyuma y’umwaka bamaze babyiyemeje.
Umunsi ufite insangamatsiko igira iti “Itangazamakuru twifuza muri Africa” nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagarara n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere Rwanda Governance Board.
Umunyamakuru wa Kigali Today uri muri ibi birori aratugezaho mu majwi uko ibi birori biri kugenda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|