Intumwa za rubanda zihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abaturage

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda barasaba guverinoma gushyiraho ingamba zihamye zigabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage kuko uhangayikishije.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko gahunda zo guha ubuzima bwiza abaturage zishobora kubangamirwa n'ubwiyongere bw'abaturage
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko gahunda zo guha ubuzima bwiza abaturage zishobora kubangamirwa n’ubwiyongere bw’abaturage

Babisabye Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yari ari mu mu gikorwa cyo gusobanurira Inteko ibyagezweho na Guverinoma mu rwego rw’ubuzima, mu myaka irindwi ishize, kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Mata 2017.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney ni umwe mu bavuga ko gahunda zo guha ubuzima bwiza abaturage zishobora kubangamirwa n’umubare munini w’abavuka buri mwaka, ungana n’uw’abaturage batuye akarere kose.

Agira ati “Ikigaragara ni uko imiturire igenda ikwira hose, bigatuma ubutaka bwo guhingaho bugabanuka; kandi nta ngamba zihari zo gukemura iki kibazo.Ikindi ni uko abitabira kuboneza urubyaro ari bake (bangana na 48%).”

Depite Bagumisa we avuga ko bitewe n’uko abana b’abakobwa muri iki gihe barimo kubyara inda zidateganijwe, mu kagari kamwe ngo mu kagari kamwe havuka abana bagera ku bihumbi bibiri buri mwaka.

Abadepite bagaragaza ko ubwo bwiyongere bw’abaturage buteye impungenge kuburyo bubangamira ibikorwa by’ubuzima n’iterambere muri rusange.

Kuri ubu abanyarwanda ibihumbi 53 basangiye imbangukiragutabara imwe. Ikindi ni uko abaganga b’inzobere mu gihugu batarenga 303.

Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi yashimangiye ko ubwiyongere bw’abaturage ari ikibazo kizahagurutsa inzego zitandukanye z’igihugu ndetse n’abaturage bose.

Agira ati “Ni ikibazo cy’uko umugore wenyine ari we wahariwe kuboneza urubyaro; nyamara natwe twese kiratureba; aho duhuriye hose tugomba kukivugaho.”

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi avuga ko ikibazo cy'ubwiyongere bw'abaturage kigiye guhagurukirwa n'inzego zitandukanye
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi avuga ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage kigiye guhagurukirwa n’inzego zitandukanye

Muri uwo muhango Minisitiri w’Intebe yavuze ko muri rusange urwego rw’ubuzima rwateye imbere mu Rwanda, ashingiye ku kuba amavuriro n’ibindi bikorwaremezo byarubatswe hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje avuga ko hashyizweho ingamba zitandukanye zo kwirinda indwara zitandukanye no kuzivura, gutanga ubumenyi ku bashinzwe ubuvuzi no kunoza ireme rya serivisi zijyanye n’ubuvuzi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko kandi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mituweri kuri ubu abayirimo babarirwa muri 83%. Kandi ngo uwo mubare ugomba gukomeza kuzamuka kugera ku 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi mibare ntabwo usibanutse. Name muyikube n’utugari tumve. Reka reka

Camarade yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka