Intore zibukijwe ko ubutore butarangirana n’Urugerero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba intore zisoje urugerero, kutagera hanze ngo zihindanye kuko zivuye ku rugerero, zibutswa ko ubutore bukomeza.

Abasoje urugerero basabwe kudasubira inyuma.
Abasoje urugerero basabwe kudasubira inyuma.

Hari mu muhango wo gusoza itorero ry’intore zari zimaze amezi atandatu ku rugerero, mu bikorwa bitandukanye, wabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2016.

Izi ntore zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015, aho zatorezwaga ubutore mu tugari, ndetse zikanakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yasabye uru rubyiruko, kumenya ko kuba intore bidasigara ku rugerero gusa ahubwo ko bagomba gukomeza ibikorwa bakoraga kandi bagakomeza guharanira kwiteza imbere.

Mbabazi yasabye izi ntore kubera urugero urundi rungano n’abaturage b’iwabo mu midugudu kandi bagaharanira kubahindura.

Zimwe mu ntore zasoje Urugerero mu Karere ka Ruhango.
Zimwe mu ntore zasoje Urugerero mu Karere ka Ruhango.

Uyu muyobozi wari wifatanyije n’intore zisaga 110, yabashimiye ibikorwa bakoze birimo guhanga imihanda mishya, imiganda yihariye, gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza no kubarura abakuze batazi gusoma no kwandika.

Abasoje urugerero mu Murenge wa Mbuye, bavuze ko bungutse indangagaciro z’umuco nyarwanda mu gihe bamaze batozwa kandi ko bishimira imirimo y’amaboko bakoze ku rugerero kuko basanga ifitiye akamaro abaturage.
Ku rundi ruhande ariko, ngo bagiye bahura n’imbogamizi zirimo kubura ibikoresho bifashisha mu mirimo bakoraga ya buri munsi.

Ubuyobozi bw’akarere bwijeje ko mu bindi byiciro bizakurikira ko, hagomba kurebwa uko imirimo uru rubyiruko rukora, yajya yitabwaho hagakumirwa imbogamizi zose rwahura na zo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka