Intore z’abanyamakuru zafashije ababyeyi bananiwe kwiyishyurira ibitaro

Intore z’abanyamakuru zitwa Impamyabigwi zishyuriye miliyoni 1RWf ababyeyi babyariye mu bitaro bya Muhima ariko bakananirwa kubyishyura.

Abanyamakuru basura ababyeyi mu bitaro bya Muhima
Abanyamakuru basura ababyeyi mu bitaro bya Muhima

Tariki 02 Ugushyingo 2016 nibwo habaye icyo gikorwa, ubwo aba banyamakuru basuraga ibitaro bya Muhima, bagamije kwishyurira ababyeyi amafaranga y’ibitaro.

Mukundiyukuri Emerance, w’imyaka 17 y’amavuko umwe mu bishyuriwe mafaranga y’ibitaro, ashimira cyane aba banyamakuru.

Agira ati “Ndashima cyane aba banyamakuru n’Imana yabazanye, kuba banyishyuriye umwenda wose nari mfite nkaba ngiye gutaha nta kibazo mfite.”

Mukundiyukuri yari afite umwenda w’ibihimbi 47RWf. Avuga ko ntaho yendaga kuzayakura kuko nta mugabo afite, n’uwo babyaranye ntamwitaho.

Ababyeyi bishyuriwe amafaranga y'ibitaro barashima abanyamakuru babatekerejeho
Ababyeyi bishyuriwe amafaranga y’ibitaro barashima abanyamakuru babatekerejeho

Mugenzi we witwa Uwitonze Sandrine we yari afitiye umwenda ibitaro bya Muhima, ungana n’ibihumbi 286RWf. Avuga ko kuba yishyuriwe aya mafaranga bimushimishije cyane.

Agira ati “Ndabashimiye cyane kuba mutumye ngiye gutaha, ubu ndumva meze nk’ubonekewe. Ndashimira kandi Imana yo yabatuyoboyeho nyisaba ngo ibahe imigisha”.

Uyu mugore wabyaye nta na Mitiweli afite, avuga ko we n’umugabo ari abakene ku buryo atumvaga aho azakura aya mafaranga.

Abanyamakuru batanze sheki ya miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda
Abanyamakuru batanze sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda

Dr Ndizeye Ntwari, umuyobozi w’ibitaro bya Muhima, avuga ko igikorwa abanyamakuru bakoze ari icy’ubumuntu.

Agira ati “Abanyamakuru tubamenyereye mu kazi gasanzwe ariko kuba mwadusuye ndetse by’umwihariko mugafasha abarwayi, ni igikorwa cyiza cy’ubumuntu. Turabasaba ko n’ikindi gihe mwazagaruka”.

Dr Ndizeye avuga ko ibibazo nk’ibi by’abananirwa kwishyura bikunze kubaho, ariko akenshi ngo biba ku bantu baza kwa muganga batarishyuye Mitiweri.

Yongeraho ko mu myaka ibiri ishize, hari amafaranga agera kuri miliyoni 10 abantu batishyuye ibi bitaro.

Nyuma y'iki gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y’iki gikorwa bafashe ifoto y’urwibutso

Mbanda Gerald, umuyobozi ukuriye itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), avuga ko iki gikorwa ari icyo gushimwa.

Ati “Ndashima intore z’abanyamakuru zatekereje iki gikorwa zikanakigeraho. Ubundi abantu bazi ko abanyamakuru batangaza ibyabaye, rimwe na rimwe bakagaragaza ibitagenda hakaba ababatinya. Kuba bafashije abababaye byerekana ko na bo bashobora kwishakamo ibisubizi by’ibibazo runaka”.

Akomeza akangurira imiryango gushyira imbere kwishyura Mitiweri kuko ngo ari yo izabarinda ibibazo nk’iby’abafashijwe bari bafite.

Ibitaro bya Muhima
Ibitaro bya Muhima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NDASHIMIRA ABOBANTU ABAGIZE UBWOBUTWARI NIMITIMA YUBUTABAZIKWERI IMANA NAYO IBONGERERE MURIBYOSE
HAMWENIBYO KUBABAVUGAKO ICYOCYIBAZO ITERWA CYANECYANE NOKUTICYURA MUTUER NAJYE NIFUJE GUFASHA ABANTU 50P BABAKENE CYANE BATABASHA KWIRIHIRIRA MITUWELI ABABISHIZWE MUDUFASHE
MURAKOZE

DINAH yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Imana ibahe umugisha isubize aho mukuye

josue yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

mwantore mwe murabantu babagabo imana ibahe umugisha!.

BARAMBA justin yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Thx 4ur help

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka