Inteko ibuze umugabo w’inararibonye kandi w’umukozi- Hon Gatabazi

Depite Jean Marie Vianney Gatabazi atangaza ko urupfu rwa Depite Joseph Désiré Nyandwi ari "icyuho kinini ku Nteko Ishingamategeko kubera ubunararibonye yari afite".

Depite Gatabazi wakoranye na Nyakwigendera Nyandwi, yavuze ko yari inararibonye.
Depite Gatabazi wakoranye na Nyakwigendera Nyandwi, yavuze ko yari inararibonye.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today muri iki gitondo, Depite Gatabazi wakoranye na nyakwigendera, yavuze ko yari umukozi cyane kuva yamumenya mu myaka 1999.

Yagize ati “Akiri prefet njye nkiri mu rubyiruko muri 1999 na 2000 nyuma aza kuba Minisitiri… ni umuntu twakoranye cyane kuko yize ubuhinzi nanjye ni byo nize, ikintu cy’umwihariko namuvugaho ni uko Nyandwi yari umukozi pe. Ni wa muntu umara amasaha ye hafi ya yose ari mu kazi.”

Nyakwigendera Depite Nyandwi.
Nyakwigendera Depite Nyandwi.

Akomeza avuga ko nk’umuntu wakoze igihe kinini mu nzego z’ibanze na Guverinoma akagira uruhare runini muri gahunda zo kwegereza abaturage ubuyobozi “decentralization”, byatumye agira ubunararibonye mu bijyanye n’amategeko aho wasangaga azi mu mutwe we amategeko yose yasohotse bigafasha bagenzi be bagize Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite.

Ikindi kandi ngo Depite Nyandwi yaranzwe n’imico myiza yo gukunda abantu kwicisha bugufi no kuvuga make mu nshingano ze z’ubuyobozi no guharagarira abaturage.

Joseph Désiré Nyandwi yitabye Imana nyuma y’uko Inteko Ishingamategeko, Umutwe wa Sena itakaje Senateri Jean de Dieu Mucyo wazize urupfu rutunguranye mu cyumweru gishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

RIP Honorable Nyandwi. Aho ugiye ni iwacu twese ntawe utazahaza. Umuryango wawe, inshuti bihangane.

umusaza yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Imana imwakire mubayo,kdi naruhukire mumahora,gusa agiye tukimukeneye

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Depute Nyandwi yari umugabo ucisha make kandi wicisha bugufi, yakungada akazi n’ igihugu cye. Imana imwakire mu bwami bwayo. Twihanganishije umuryango we. RIP Nyandwi wacu.

Julien yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Yooooo birambabaje ariko ntakundi niko mwisi bigenda Imana imwakire mubayo

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Uyu nyakwigendera. Ndamuzi kdi. twamukundaga, yari intangarugero Imana imwakire mubayo

Ihoreze emile yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

MBERENAMBERE NDABANZA KWIHANGANISHA UMURYANGO USIGAYE IMANA IBARINDE KDI IBAKOMEZE,GUSA NYAKWIGENDERA AGIYE TUKIMUKUNZE IMANA IMWAKIRE MUBAYO KDI IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

HABINEZA ALLIANCE yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

imana imwakire mubayo

soso yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

mbega.akababaro
kubatuye.nyamagabe
kibumbwe.kinyana
gusa.imana.imwakire
mubayo.

arexi yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka