Intara yahwituye Akarere ka Nyanza ku idindira ry’imihigo

Itsinda ry’Intara y’Amajyepfo riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Madamu Izabiriza Jeanne, ryahwituye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ku idindira ry’imwe mu mihigo ya 2015-2016.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bwanenzwe ko imwe mu mihigo itararangira kandi habura iminsi itageze ku kwezi ngo umwaka w'ingengo y'imari urangire.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwanenzwe ko imwe mu mihigo itararangira kandi habura iminsi itageze ku kwezi ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire.

Mu ruzinduko rw’iryo tsinda rwabaye tariki 3 Kamena 2016, hasuzumwe amaraporo ndetse bamwe bajya mu mirenge kureba ko ibyahizwe mu mihigo ya 2015-2016 ari byo byashyizwe mu bikorwa.

Iri tsinda rivuga ko muri rusange imihigo yagenze neza ariko hakaba hari n’indi ikenewe kongerwamo ingufu kugira ngo ibashe kurangirana n’iminsi y’uku kwezi kumwe gusigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari usozwe.

Imwe muri iyo mihigo ni irebana n’ubuhinzi bw’imyumbati yagombaga guhingwa ku buso bwa hegitari ibihumbi bine mu Murenge wa Ntyazo, ariko abagize iri tsinda basanze ubuso bwahinzwe buri hasi y’ubwari buteganyijwe.

Harimo kandi umuhigo w’amatara yo ku muhanda ataramara gukwirakwizwa ahari hateganyijwe, nk’uko biri mu mihigo ya 2015-2016.

Madamu Izabiriza yasabye ko Akarere ka Nyanza kihutisha imihigo yose bigaragara ko iri mu bukererwe kugira ngo isuzuma rikorwa ku rwego rw’Igihugu ryiteguwe, rizasange byose biri mu murongo.

Uyu muyobozi yongeyeho ko mu bigomba kwitwararikwa ari ukwirinda kubeshya ko imihigo yagezweho ariko wagera aho yashyiriwe mu bikorwa ikabura.

Ati “Icyo isuzuma riba rigamije ni ukwereka urikorerwa ibyo abura kugira ngo abikore bigishoboka, anagirwe n’inama ku bibazo bimwe na bimwe yagiye agira, uko ashobora kubikemura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick, yavuze ko ibitaranozwa bagiye kubishyira mu bikorwa kugira ngo uyu mwaka urangire byamaze kujya mu buryo.

Mu mihigo ya 2014 – 2015, Akarere ka Nyanza kaje mu turere dutatu twa mbere mu gihugu, gahabwa igikombe cy’imihigo na Perezida Paul Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko intara yimanukiye,ibyo bagiriyemo inama abayobozi b’,akarere kacu buriya nabwo ni abagabo bagiye kubishyiramo ingufu dukomeze tube abadahigwa

Sibomana Emmy yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka