Intambara yo guhagarika Jenoside yabateye ishyaka ryo kurwana iyo guhashya ubukene
Abayobozi bo mu Murenge wa Kimihurura bavuga ko nyuma yo gusura Inzu Ndangamurage ikubiyemo amateka yerekana uburyo ingabo zahoze ari iza FPR –Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, batahanye ishyaka ryo kurwana intambara yo guhashya ubukene mu bahatuye.
Ibi babitangaje ubwo kuri iki cyumweru basuraga iyi Nzu Ndangamurage yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku kimihurura.
Uru rwibutso rugizwe n’inyandiko, amashusho ndetse n’ibibumbano byerekana uko urugamba rwagenze muri Kigali, rutangijwe n’ingabo 600 zari iza FPR-Inkotanyi.
Izi ngabo zabaga mu cyari Chambre National des Deputés(CND), mu rwego rwo kurinda abari abayobozi ba FPR-Inkotanyi basinyanaga amasezerano y’amahoro n’amashyaka yariho icyo gihe harimo MRND ya Habyarimana.
Umwe mu bavuga rikumvikana mu Murenge wa Kimihurura, Gakwaya Laurent avuga ko bagaragarijwe ubutwari bwaranze ingabo zari iza APR, biyemeza kwishakamo ubutwari bwo guhangana n’ibibazo biriho.
Gakwaya agira ati "Twabonye ko Ingabo zari 600 gusa, nta modoka, indege cyangwa ibindi bikoresho bihambaye bari bafite, nyamara barwanaga n’abo muri FAR barengaga ibihumbi 40".
"Ntibyababujije gutsinda urugamba kuko ahari ishyaka n’ubutwari nta kidashoboka. Dukeneye natwe guhagarika ibiyobyabwenge, umuco wo kurara mu tubari wageze mu bana; ndetse no gusaba abantu gukoresha ingufu".
Abayobozi muri Kimihurura bavuga ko bashaka kwiga no kwigisha abandi baturarwanda amateka ari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kuko iri mu murenge bayobora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Murekatete Patricie agira ati ”Abayobozi tugomba gufasha abaturage kwirinda ibibazo birimo imirire mibi, kubana n’amatungo n’ibindi”.
Akomeza avuga ko icyari gikomeye ari urugamba rwarwanywe n’ingabo za FPR-Inkotanyi; igisigaye ari uruhare rw’Abanyarwanda bose rwo kurwana n’imibereho mibi.
Inzu Ndangamurage iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yatashywe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu mpera z’umwaka ushize wa 2017.
Ntabwo iramenywa na benshi bitewe n’uko ikiri rushya; ariko abahageze batangaza ko ifite amakuru ashimisha uyisuye, kandi asigira amasomo menshi abayisuye cyane cyane urubyiruko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|