Inkubito z’icyeza zahawe umukoro wo guhwitura bagenzi babo

Madame Jeannette Kagame arahamagarira Inkubito z’Icyeza kumufasha gukora ubukangurambaga maze bakagabanya abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe n’abata ishuri.

Madame Jeannette Kagame arahamagarira Inkubito z'Icyeza guhwitura bagenzi babo
Madame Jeannette Kagame arahamagarira Inkubito z’Icyeza guhwitura bagenzi babo

Yabibasabye ubwo yari mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange ahabereye igikorwa cyo guhemba abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta, aribo Inkubito z’Icyeza, mu byiciro bitandukanye, tariki ya 28 Werurwe 2017.

Agira ati “Mwe mwitwara neza ndabasaba kumfasha kugabanya umubare w’abakobwa baterwa inda zitateganijwe kuko ubu ugeze kuri 7% ndetse n’umubare w’abareka ishuri.”

Yababwiye ko kandi bagomba guhera ku buhamya bwabo maze bagasaba abakobwa kwitwara neza batararikira ibya mirenge kuko akenshi aribyo babafatiraho.

Ati “Ibyo bituma babashuka ngo bagiye kubarangira akazi keza mu mahanga ahubwo bagiye kubacuruza, ndabasabye mubegere maze mubereke ko nabo bafite ubushobozi bwo kuzabigeraho bivuye mu maboko yabo.”

Madame Jeannette Kagame ageza Ijambo ku Nkubito z'icyeza zahembwe kuri uyu wa kabiri
Madame Jeannette Kagame ageza Ijambo ku Nkubito z’icyeza zahembwe kuri uyu wa kabiri

Abakobwa 227 nibo bahawe ibihembo na Imbuto Foundation muri uyu mwaka wa 2017.

Iki gikorwa cyo gushimira aba bakobwa, Imbuto Foundation igikora mu rwego rwo gushyigikira imyigire y’umwana w’umukobwa no kugira ngo bitere abandi bakobwa kwiga bashyizeho ingufu.

Uwimbabazi Bonifilde ni umwe mu bakobwa wahembwe, akaba ari ku nshuro ya gatatu ahembwa, aravuga ko iki gikorwa gituma bigirira icyizere ndetse bituma bakomeza gukora cyane babitewe n’amahuriro bashyirirwaho.

Agira ati “Nabonye igihembo cya mbere ndangije amashuri abanza. Ibi byampaye ingufu numva mfite icyizere ndetse binyuze mu matsinda twashyiriweho n’Imbuto Foundation numva ko ntagomba gusubira inyuma.”

Yashimiye aba bana batsinze neza amasomo abasaba kuba intangarugero kuri bagenzi babo
Yashimiye aba bana batsinze neza amasomo abasaba kuba intangarugero kuri bagenzi babo

Uwase Patricie, wahembwe muri 2005 ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye, yatanze ubuhamya bw’ukuntu nyuma yo guhembwa yagize ingufu zo kwiga none kuri ubu akaba arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Agira ati “Napfushije umubyeyi nkiri muto ariko ntibyanciye intege, ahubwo byampaye intege zo gukora cyane. Akaba ariyo mpamvu nabonye iki gihembo kandi nibyo byatumye ngeze ku rwego ndiho ubu.

Nkubito z’Icyeza tugomba kuba ishema ry’abakobwa kugira ngo tugarurire icyizere uwakiduhaye.”

Kuva mu mwaka wa 2005, Imbuto Foundation imaze guhemba abagera ku bihumbi 4438. Ibi kandi ngo byazamuye umubare w’abakobwa batsinda.

Gato Marcelline umwe mu bana bafite ubumuga bwo kutabona atanga ubuhamya bw'uburyo yitwaye neza mu masomo
Gato Marcelline umwe mu bana bafite ubumuga bwo kutabona atanga ubuhamya bw’uburyo yitwaye neza mu masomo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho Neza Niba Bishoboka Munsobanurire iri Jambo "INKUBITO Y’ICYEZA" Kuburyo Burambuye Kuko Njya Nifuza Kumenya Icyo Bisobanuye Mubimbwiye Byanshimisha Cyane Kuko Ndikunda Ntazi Icyo Risobanuye.

NDAYISENGA Daniel yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

inkubito y’icyeza ni Porogaramu nziza yazanywe na Nyakubahwa Madam Jeannette Kagame, gahunda yaje ije gufasha abana b’abanyarwanda mu kwiteza imbere ndetse no kubakuba mu bwigunge bari barimo! abana b’abakobwa iy gahunda yabateje imbere cyane, ibazamurira imyumvire ituma batera imbere muri byose! yabahesheje agaciro ndetse yerekana ko bashoboye!

kavutse yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

ubuyobozi bwiza nk’ubu nkacyo abanyarwanda bazabuburana, ahari uguhwiturwa, ukwitabwaho no kwerekwa inzira nziza ntihashobora kubura ibyiza, impamvu abanayrwanda bakomeje gutera imbere umunsi ku munsi ni uko bafite ubuyobozi bubitayeho kandi bubifuriza ibyiza umunsi ku munsi!

olivier yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

madamu Jeannette Kagame maze gufashAga abana batagira ingano! kugeze ubu icizere amaze kugaragariza twewe urubyiruko kiduha gutekereza neza kuri Ejo hazaza heza h’igihugu cacu! ntagushidikanya ko imbere h’u Rwanda ari heza cyane kandi byose tubikesheje ubuyobozi bwoza!

janvier yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka