Inkomoko y’amakimbirane mu miryango ihera mbere y’urushako - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro (IRDP) bugaragaza ko inkomoko y’amakimbirane yo mu miryango kenshi ihera mbere y’urushako.

Umuyobozi wungirije wa IRDP avuga ko inkomoko y'amakimbirane yo mu miryango ihera mbere y'urushako.
Umuyobozi wungirije wa IRDP avuga ko inkomoko y’amakimbirane yo mu miryango ihera mbere y’urushako.

Gushakana kw’abantu bataziranye neza no gukurikira imitungo ngo bikunze guteza amakimbirane mu miryango, iyo abantu babanye bagasanga ibyo bari bakurikiye mu rushako atari byo babonye.

Kuri uyu wa kane tariki 16 Kamena 2016, Bugingo Irené, umuyobozi wungirije wa IRDP yabitangaje nyuma y’uko abayobozi b’inzego zitandukanye mu Karere ka Rwamagana bari bamaze kumurikirwa ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.

Habimana asanga bamwe mu babyeyi bagira uruhare mu makimbirane yo mu miryango iyo basumbanyije abana.
Habimana asanga bamwe mu babyeyi bagira uruhare mu makimbirane yo mu miryango iyo basumbanyije abana.

Yagize ati “Abantu bashakana bataziranye, ababyeyi bataziranye. Mwamara kubana ugasanga hari ibyo mudahuriyeho bigatangira kubateranya. Ikindi hari igihe umuntu ashaka undi akurikiye umutungo, wagerayo ugasanga nta mutungo afite cyangwa washize amakimbirane agatangira.”

Amakimbirane mu miryango ngo agaragara mu bice bitatu, harimo ayo hagati y’ababyeyi bombi, hagati y’ababyeyi n’abana no hagati y’abana ubwabo.

By’umwihariko amakimbirane hagati y’abana n’ababyeyi no hagati y’abana ababyeyi ngo bayagiramo uruhare, kubera gusumbanya abana, nk’uko Habimana Claude wiga muri Lycee du Lac Muhazi abivuga.

Abayobozi z'inzego zitandukanye mu karere ka Rwamagana bamurikiwe ibyavuye mu bushakashatsi bwa IRDP.
Abayobozi z’inzego zitandukanye mu karere ka Rwamagana bamurikiwe ibyavuye mu bushakashatsi bwa IRDP.

Ati “Nk’abana iyo bagiye ku ishuri bamwe ukabaha ibikoresho biruta iby’abandi usanga hajemo amakimbirane hagati y’abana bamwe bibaza impamvu bahawe ibikoresho bike, bakanibaza impamvu umubyeyi abasumbanya bikabyara amakimbirane.”

Bugingo avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi, ibiganiro bihuza abashakanye mu nzego zitandukanye bigahabwa ingufu, ariko by’umwihariko abitegura gushakana bagahabw ainyigisho nyinshi mbere yo kubana kugira ngo iki kibazo gicike.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, Mbonyi Samson we avuga ko n’ubwo izo nyigisho n’ibiganiro bikwiye kongerwamo imbaraga ababyeyi bakwiye gutoza abana gukora bakiri bato.

Ati “Ababyeyi bakwiye gutoza abana gukora bakiri bato batazajyana ubunebwe mu rushako, kuko burya n’ubwo urugo rwubakiye ku rukundo inking ya kabiri ni umutungo.”

Ubu bushashatsi bwakorewe turere 11 tw’igihugu, mu bindi byagaragaye nk’ibikunze guteza amakimbirane mu miryango ngo harimo no kuba bamwe mu bashakanye basigaye baraheranwa n’akazi, ku buryo kuzuza inshingano z’ibanze z’urugo binanirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka