Ingengo y’imari ya EASF itabonekera igihe ibangamira ibikorwa byayo

Ubunyamabanga bw’umutwe w’ingabo z’Akarere ka Africa y’Uburasirazuba zitabara aho rukomeye (EASF), buravuga ko kudahura k’umwaka w’ingengo y’imari ya EASF n’iy’ibihugu by’abanyamuryango bawugize bikiri imbogamizi ituma intego zitagerwaho vuba.

Dr. Abdillahi Omar Bouh Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EASF
Dr. Abdillahi Omar Bouh Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EASF

Ibyo byavuzwe n’umuyobozi w’ubunyamabanga bwa EASF, Dr. Abdillahi Omar Bouh, ubwo hatangizwaga inama y’iminsi ine y’impuguke za EASF ziteraniye i Kigali kuva tariki 24 Nyakanga 2018.

Izo mpuguke zizarebera hamwe ibyagezweho n’uwo mutwe zinaganire ku buryo warushaho gutanga umusaruro mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.

N’ubwo uwo mutwe ufite ibyo wagezeho wishimira, Dr. Abdillahi Omar Bouh uyobora ubunyamabanga bwawo, avuga ko hakiri imbogamizi y’amafaranga, bitewe ahanini n’uko umwaka w’ingengo y’imari wa bimwe mu bihugu udahura n’uw’ubunyamabanga bwa EASF.

Agira ati “Buri munyamuryango agomba gutanga umusanzu buri mwaka (...) gusa imwe mu mbogamizi dufite ni ukudahura k’umwaka w’ingengo y’imari y’ubunyamabanga bwa EASF utangira mu kwezi kwa mbere n’umwaka w’ingengo y’imari ya byinshi mu bihugu by’abanyamuryango bitangira umwaka w’ingengo y’imari mu kwezi kwa karindwi”

Akomeza avuga ko ikinyuranyo cy’amezi atandatu gituma habaho gukererwa, kuko bisaba gutegereza ko za guverinoma zemeza ingengo y’imari kugira ngo amafaranga aboneke.

Abitabiriye iyo nama ya 24 baturuka mu bihugu by’abanyamuryango b’uwo mutwe w’ingabo utabara aho rukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.

Maj Gen Charles Karamba ayifungura ku mugaragaro, yasabye impuguke zayiteraniyemo ku munsi wa mbere, kugira inama Abagaba b’ingabo b’ibyo bihugu, kugira ngo inzitizi zatuma uwo mutwe utagera ku ntego zawo zishakirwe umuti.

Yagize ati “Umutwe w’ingabo za Afurika y’Uburasirazuba zitabara aho rukomeye uzashobora kuzuza inshingano zawo n’ukora mu buryo buteganywa n’amategeko, ukabona ibikorwaremezo bikenewe, abakozi, ibikoresho, ndetse n’amafaranga.

Ni inshingano rero z’impuguke ziri hano kugira inama abagaba bakuru b’ingabo z’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ku buryo bwo gushaka ibyo byose bikenewe n’uburyo byakoreshwa. Uyu munsi nizeye ko iyi nama izafasha mu kugera kuri izo ntego”

N’ubwo uwo mutwe w’ingabo uriho ukaba unashinzwe kubungabunga amahoro, agace ka Afurika y’Uburasirazuba kavugwaho kuba ari kamwe mu dufite ibibazo by’umutekano muke.

Dr. Abdillahi Omar Bouh yemera ko aka karere kari mu turangwamo umutekano muke, ariko ku rundi ruhande akanemeza ko gafite amahoro kuko iterambere rikagaragaramo ritashoboka katayafite.

Ati “Ni byo akarere kacu gafite ikibazo cy’umutekano muke, ariko nanone tuzi ko akarere kacu ari kamwe mu dukize, kuko twizera ko nta mahoro n’umutekano, nta n’iterambere rishoboka. Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba kateye imbere.

Wareba byonyine Kigali ukuntu imeze, umubare w’Abaperezida bahaza, ejo byari u Bushinwa, uyu munsi ni u Buhinde, wenda n’ejo hazaza undi. Ibi bigaragaza umutekano uhari”

Umutwe w’ingabo z’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba zitabara aho rukomeye uhuriweho n’ibihugu 10 by’abanyamuryango, ari byo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan and Uganda.

Iyo nama izaberamo ibiganiro bizahuza inzego zitandukanye isozwe n’umuganda uzakorwa n’abayitabiriye, uzabera mu Murenge wa Gikomero wo mu Karere ka Gasabo ku itariki 28 Nyakanga 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka