Ingendo za Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa muri Afurika ziratangirira mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi azasura u Rwanda ku itariki ya 12 Mutarama 2018, mu rwego rwo gutsura umubano muri politiki hagati y’ibihugu byombi.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa yashyize hanze, rivuga ko icyo gihugu gifata Afurika nk’umufatanyabikorwa w’ibanze mu iterambere.
Iri tangazo rivuga ko kandi uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gutegura inama ihuza Ubushinwa n’Afurika izwi nka China-Africa Summit
Rigira riti “Mu myaka 20 ishize, abaminisitiri bose b’Ububanyi n’Amahanga bagiye bahitamo kugenderera ibihugu by’Afurika uko umwaka utangiye. Kuba Wang azakomeza uyu muco bigaragaza ko Ubushinwa buha agaciro umubano wabwo n’Afurika.”
Minisitiri Wang azava mu Rwanda akomereza muri Angola, Gabon no mu Birwa bya Sao Tome na Principe, mu ruzinduko rw’iminsi itanu.
Ohereza igitekerezo
|