Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari

Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo I ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe ya Loni.

Umugaba mukuru w'agateganyo w'ingabo za UNMISS yambika umudali umugaba wa Batayo ya I y'u Rwanda iri muri Sudani y'Epfo Lt Col John Ndengeyinka
Umugaba mukuru w’agateganyo w’ingabo za UNMISS yambika umudali umugaba wa Batayo ya I y’u Rwanda iri muri Sudani y’Epfo Lt Col John Ndengeyinka

Uwo muhango wabereye ku cyicaro cya UNMISS kiri mu mujyi wa Juba, ku wa gatatu tariki 15 Ukuboza 2016.

Umugaba Mukuru w’agateganyo w’ingabo za UNMISS, Major General Chaoying Yang yashimye ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere uburyo zikorana umurava mu bikorwa zikora byo kurinda umutekano w’abasivile muri Sudani y’Epfo.

Agira ati “Mu izina ry’umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, nejejwe no kubambika imidari y’ishimwe yo kubungabunga amahoro muri Loni, kubera ibikorwa byanyu by’indashyikirwa hano muri Sudani y’Epfo.”

Yakomeje avuga ko kuva igihe intambara yari yongeye kwaduka muri Sudani y’Epfo muri 2013, Ingabo z’u Rwanda zafashe iya mbere mu gutangira gushyira mu bikorwa inshingano zahawe na UNMISS zo kurinda umutekano w’abasivile utari wifashe neza.

Ati “By’umwihariko mu mirwano yadutse mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka (2016), mwitwaye neza mu bikorwa mwakoze bijyanye no kurinda umutekano w’abasivile amagana n’amagana bahungiye hano ku cyicaro cya UNMISS.

Mwagaragaje kandi ubushobozi n’ubushake mu gushyira mu bikorwa ubutumwa bwa Loni mu bijyanye no kurinda umutekano w’abaturage bari bugarijwe n’ubugizi bwa nabi mu Ntara ya Equatoriyari .”

Umugaba wa Batayo ya I y’u Rwanda iri muri Sudani y’Epfo, Lt Col John Ndengeyinka yavuze bimwe mu bikorwa byakozwe mu mezi icyenda bamaze mu butumwa.

Agira ati “Batayo ya 1 y’Ingabo z’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye nko kurinda Ikigo cya Loni, gukora amarondo y’umutekano haba ku butaka ndetse no mu kirere hakoreshejwe indege hamwe n’ibikorwa byo gutabara abugarijwe, ahabera intambara”.

Yashimiye ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari ku kinyabupfura no kwitanga byabaranze batunganya inshingano zo kubungabunga umutekano.

Avuga ko imidari bambitswe ari ishimwe ribaha izindi mbaraga mu gukomeza gutunganya ubutumwa bw’akazi bafite no mu minsi iri imbere.

Lt Col Ndengeyinka yashimiye ingabo z'u Rwanda zambitswe imidari ku kinyabupfura no kwitanga byabaranze
Lt Col Ndengeyinka yashimiye ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari ku kinyabupfura no kwitanga byabaranze

Kuva 2004 u Rwanda rutangiye gutanga abajya mu butumwa, ubu rugeze ku rwego rushimishije aho ruza mu bihugu by’imbere ku Isi mu bitanga umubare munini w’ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni hamwe n’Afurika Yunze Ubumwe.

By’umwihariko muri Sudani y’Epfo u Rwanda rwabaye urwa mbere mu koherezayo abasirikare ubwo Loni yashyiragaho Umutwe w’Ingabo wo kuhabungabunga amahoro muri 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo for RDF;nimukomeze imihigo y’ubutwari.

kiki yanditse ku itariki ya: 17-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka