Ingabo z’u Rwanda zatanze ubuvuzi n’ibikoresho by’ishuri ku banya-Sudani y’Epfo

Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zatanze ubuvuzi bw’ibanze n’ibikoresho by’ishuri ku baturage bo muri Sudani y’epfo.

Ingabo z'u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) zahaye abanyeshuri amakaye n'amakaramu
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zahaye abanyeshuri amakaye n’amakaramu

Ingabo z’u Rwanda zabitanze nyuma y’umuganda zakoze ku bufatanye n’abaturage baturiye Ishuri ribanza rya Kapuri, abayobozi baryo, abarimu hamwe n’abanyeshuri, tariki ya 28 Mutarama 2017. Hakozwe umuganda wo gusukura ishuri n’inkengero z’ikigo.

Muri uyu muganda, Ingabo z’u Rwanda zatanze n’ubuvuzi bw’ibanze ku baturage b’Akarere ka Luri mu Ntara ya Jubek.

Abaturage 121 bahawe ibinini bivura inzoka byatanzwe ku buntu, abandi bahabwa ibinini bya vitamin A, hatangwa n’amazi meza.

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa kandi batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri, bigizwe n’amakaye 3000 n’amakaramu 1200, hatunganywa ikibuga cya volleyball banatanga imipira na fire by’umukino wa Volleyball.

Muri uyu muganda wakozwe hitegurwa itangira ry’amashuri rizaba tariki ya 1 Gashyantare 2017.

Ingabo z'u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) zahaye abaturage 121 bahawe ibinini bivura inzoka byatanzwe ku buntu
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zahaye abaturage 121 bahawe ibinini bivura inzoka byatanzwe ku buntu

Umuyobozi w’ingabo za Batayo ya mbere ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Lt Col John Ndengeyinka yashimiye abaturage n’abayobozi babo ubufatanye bagize bwo gutegurira hamwe igikorwa cy’umuganda.

Yahamagariye abaturiye ishuri rya Kapuri gukomeza kwita ku mutekano w’inyubako n’ibindi bikoresho by’iri shuri.

Mu izina ry’abaturage, Umuyobozi wabo, Sultan Saverio WANNI yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS by’umwihariko ingabo z’u Rwanda kubera uruhare bagira mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Ishuri rya Kapuri.

Ingabo z'u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) zasukuye amashuri yo ku ishuri ribanza rya Kapuri
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zasukuye amashuri yo ku ishuri ribanza rya Kapuri

Ishuri rya Kapuri ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu mwaka 2014, rimurikwa ku mugaragaro muri 2015.

Iryo shuri riherereye ku birometero 16 mu burengerazuba bw’icyicaro cy’ikigo cya Tomping cya UNMISS, mu Karere ka Luri, Intara ya Jubek muri Sudani y’Epfo.

Ingabo z'u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) zatanze n'imipira y'umukino wa Volleyball
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zatanze n’imipira y’umukino wa Volleyball
Ingabo z'u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) zanasukuye ku nkengero z'ishuri zibanza rya Kapuri
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zanasukuye ku nkengero z’ishuri zibanza rya Kapuri
Ingabo z'u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) zanahaye abaturage amazi meza
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere, iri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zanahaye abaturage amazi meza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka