Ingabo z’u Rwanda zasoje imyitozo ya “Ushilikiano Imara” (amafoto)
Ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka wa Rusumo zinjira mu Rwanda nyuma yo gusoza imyitozo izwi nka “Ushilikiano Imara” yaberaga muri Kenya.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 22 Ugushyingo 2016, nibwo Ingabo z’u Rwanda zambutse uwo mupaka, nyuma y’urugendo rw’iminsi ibiri ziva mu gihugu cya Kenya.
Imyitozo “Ushilikiano Imara” ihora iba. Ihuza ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC). Iy’uyu mwaka wa 2016 yatangiye tariki 07 ugushyingo kugeza 20 Ugushyingo, i Mombasa muri Kenya.
Igihugu cy’u Rwanda cyari gihagarariwe n’abantu 375 bagizwe n’abasirikare 356 n’abapolisi 15.
Hiyongeraho abasivili bane bahagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (Minaffet), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) n’uharariye Ibito Ibiro by’abinjira n’abasohoka (Migration).
Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko ari imyitozo ihoraho igamije kongerera ubushobozi igisirikare cy’ibihugu bya EAC.
Agira ati “Ni imyitozo ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba mu kongerera ingabo ubumenyi n’ubushobozi buzazifasha kubungabunga umutekano muri ibyo bihugu.”
Muri iyo myitozo cyangwa amahugurwa bungukiyemo ubumenyi burimo kurwanya iterabwoba, kubungabunga amahoro mu muryango wa EAC, gukumira ibiza n’ibindi.
Brig Gen Aloys Muganga niwe wari uyoboye itsinda ryitabiriye iyo myitozo.
Ni imyitozo cyangwa amahugurwa yitabiriwe n’abantu 2000 bagizwe n’ingabo,Polisi n’abasivili baturutse mu Rwanda, mu Burundi, muri Uganda, muri Kenya no muri Tanzania.
U Rwanda rwakiriye iyo myitozo mu mwaka wa 2011 no mu mwaka wa 2012 mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riri i Musanze no mu kigo cya Gisirikare kiri i Gako.
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYIZA KUKO BIHA IKIZERE ABANYARWANDA
NGUKO UKO URWANDA RUZARINDWA NA BANABA BARWA
NTAWATUMENERAMO
TUZARURWANIRIRA HABA KUMUGOROBA
CYANGWA SE IJORORO RYOSE URWANDA NI URWACU TUZARURWA NIRIRIRA