Ingabo z’u Rwanda zagabiye abarokotse batishoboye 20

Ingabo z’u Rwanda zagabiye inka 20 abarokotse Jenoside 20 batishoboye bo mu mirenge ya Kibeho na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru.

Babwiwe ko nibazifata neza aribwo bazaba bituye uwazibagabiye.
Babwiwe ko nibazifata neza aribwo bazaba bituye uwazibagabiye.

Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa gatatu tariki 29 Kamena 2016, muri gahunda ya Army Week, ingabo z’u Rwanda zisanzwe zifashamo abaturage mu bikorwa bitandukanye hanitegurwa umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 22.

Abagabiwe izi nka bavuga ko bari babayeho mu buzima bubi, aho bahingaga ntibeze kubera kutagira ifumbire ntibanabone amata yo kunywa, nk’uko Mukamusoni Cecile wo mu Murenge wa Rusenge yabivuze.

Yagize ati “Naraye nsenga nibaza ukuntu ndi bugere i Kibeho ngo mpabwe inka. Ubu ngiye gutera imbere kuko ngiye guhinga neze kuko mbonye ifumbire,nzajya nywa amata nongere nsubire ibwana n’ubwo nshaje.”

Mukamusoni arahamya ko agiye gutera imbere kubera inka yagabiwe.
Mukamusoni arahamya ko agiye gutera imbere kubera inka yagabiwe.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Amajyepfo Brig. Gen Jean Jacques Mupenzi, yavuze ko nyuma yo kurwana urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo z’u Rwanda zaniyemeje gukomeza kurwana urugamba rwo kubohora abanyarwanda ingoyi y’ubukene.

Brig. Gen Mupenzi yavuze ko mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya gisirikare, ingabo ziba ziri mu bikorwa binyuranye bifasha abarokotse jenoside, birimo kuvura abagifite ibikomere no kubafasha mu bindi bikorwa by’iterambere.

Brig General Mupenzi yizeza aba baturage bagabiwe inka ko ingabo z’u Rwanda zikomeje ibikorwa byo kubashyigikira, bityo anabasaba ko inka bahawe zababera igisubizo cyo kubaho neza.

Ati “Ibi tubikora kugirango tubwire abarokotse jenoside boye guheranwa n’agahinda,ahubwo bahagarare bashikamye kuko turi kumwe nabo.Izi nka nazo bazibone nk’ibisubizo byo kubaho neza.”

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari yavuze ko gufata izi nka neza ari bwo buryo bwiza bwo kwitura ingabo z’igihugu zabagabiye.

Ati “Kumushimira nyako ni ukuzifata neza, zabyara mukanywa amata mugaha n’abaturanyi, zigahindura imibereho yanyu kandi mukarinda ibyagezweho.”

Ubuyobozi kandi bwasabye abaturanyi b’aba bagabiwe inka kubafasha kuzikurikirana, kuko abenshi muri bo bageze mu za bukuru, bamwe bakaba ari n’inshike, ku buryo batakibashije kuzishakira ubwatsi n’amazi uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka