Ingabo z’Igihugu zubakiye utishoboye ziranamugabira

Ingabo z’Igihugu zikorera mu Karere ka Kirehe zashyikirije inzu zubakiye umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamuremera inka.

Nyuma yo kumwubakira, Ingabo z'Igihugu zamuremeye inka.
Nyuma yo kumwubakira, Ingabo z’Igihugu zamuremeye inka.

Iyi nzu yubatswe mu Murenge wa Kigina ngo ni urugero rw’uko umutekano ufitenya isano n’imibereho myiza y’abaturage, nk’uko Lt.Col Richard Mundoli uyobora ingabo mu karere yabitangarije abaturage.
Yagize ati “Icyo dushinzwe ni umutekano ariko iyo Abanyarwanda babayeho nabi ntituba dutekanye. Ni yo mpamvu twasanze uyu mukecuru atagira aho aba tumwubakira iyi nzu.

Twarebye dusanga inzu umuntu atayibamo adafite icyo arya tumwubakira ikiraro tumuzanira inka tumwubakira n’igikoni.”

Yavuze ko iyo gahunda izakomeza mu gufasha abatishoboye kubaho mu buzima bwiza. Ati “Twumvise bavuga abandi babiri batishoboye batagira aho baba, muhite mutwereka umwe muri bo nawe tumwubakire.”

Niyitegeka Christine wubakiwe arashimira ingabo zigihugu zamufashije ziramwubakira ziranamworoza. Ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame n’ingabo z’igihugu ubu mfite ibyishimo byinshi cyane.”

Sekabanza Jean Bosco umuturanyi wa Niyitegeka, ati “Uyu mukecuru nta nzu yagiraga nta n’isambu.

Aka ni agashya kubona umusirikare aza kudufasha akatwubakira ngo tubeho neza, mbere nta muntu wari uzi umusirikare none baraza bakadufasha, ndabashimira ibi bituma tubiyumvamo tukabafata nk’abavandimwe.”

Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yashimye inkunga ikomeye ingabo z’igihugu zikomeje gutera abaturage hubakirwa abatishoboye, asaba abaturage gukura urugero ku ngabo z’igihugu baharanira gufashanya no kwishakamo ibisubizo.

Izo ngabo z’igihugu zigize Batayo ya 53RN zikorera Kirehe-Ngoma zimaze kubakira abatishoboye batanu mu Karere ka Kirehe n’undi umwe wo mu Karere ka Ngoma ku bufatanye na IPRS-ESTari nako izo ngabo zikomeza no kubaremera amatungo mu kubafasha kugira imibereho myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka