Ingabire Immaculée yagaragaje uburyo urugo rubi rurutwa na gereza

Madamu Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) ahamya ko abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare babaho mu buzima bwiza.

Madamu Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane ishami ry'u Rwanda (Transparency International Rwanda)
Madamu Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda)

Yabitangaje ubwo yitabiraga ikiganiro “Ubyumva Ute?” cyahise kuri KT Radio, Radio ya Kigali Today kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Mutarama 2018.

Madamu Ingabire avuga ko abana batandukanye bishora mu byaha babiterwa ahanini n’imiryango baba baturukamo itabaha uburere bukwiye.

Agira ati “Iyo umwana atabonye urukundo ntashobora kuzakunda ndetse n’iyo abuze urukundo bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose.”

Aho niho yahereye avuga ko hari abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare babona indyo yuzuye batabonaga mu miryango yabo.

Ati “Hari abana usanga gufungwa bibabereye amahirwe nk’abana bashobora kumara iminsi ibiri batariye.”

Akomeza avuga ko hari n’abantu bakuru usanga ingo zabo zirutwa na gereza kubera kurangwamo amakimbirane atuma batabasha kugera ku mibereho myiza ngo bayigezeho n’abana babyaye.

Muri icyo kiganiro kitwa “Ubyumva Ute?” cyari cyanatumiwemo umuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), CIP Hillary Sengabo, asobanura ku byaha abana bakora bigatuma bafungwa, ibibazo bahura nabyo ndetse n’uko bishakirwa umuti.

Avuga ko muri gereza y’abana ya Nyagatare abana bitabwaho uko bikwiye, abatarize bakigishwa n’abari abanyeshuri bagakomeza guhabwa amasomo ajyanye n’aho bari bageze biga mu gihe bakoraga icyaha.

Bamwe mu bana bafungiye i Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta muri 2017
Bamwe mu bana bafungiye i Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta muri 2017

CIP Hillary Sengabo yavuze ko kugeza ubu bamwe muri abo bana bafungiye muri gereza ya Nyagatare harimo abakoze ibizamini by’amashuri abanza n’iby’icyiciro rusange kandi bose bakaba barabitsize.

Abana basabwe muri rusange kutishora mu byaha kuko bibagiraho ingaruka. Ababyeyi nabo bibukijwe ko bagomba kwita ku burere bw’abana babo babaha urukundo kugira ngo bazakurane indangagaciro na kirazira.

Ibyaha abana bakora bikabafungisha ni kimwe n’ibindi byaha abantu bakuru bakora mu gihe biba byarateganyijwe ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kuvuga ibyo wigeze ubamo cyangwa ukora. Muzabaze uwo mudamazela nimba yarigeze agira urugo.

Bujul yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka