Inama y’Abaporotesitanti ngo iracyasaba imbabazi kubera abayoboke bakoze Jenoside

Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) yatangaje ko basabye imbabazi kandi ikirimo kuzisaba kubera abakirisitu b’Abaporotesitanti bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagize ubuyobozi bw'inama y'Abaporotesitanti mu Rwanda bahamya ko basabye imbabazi
Abagize ubuyobozi bw’inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda bahamya ko basabye imbabazi

Byatangajwe n’umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Rev Dr Samuel Rugambage mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki 02 Ugushyingo 2017.

Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi twarisuganije muri 1997 turi i Kibeho muri Nyaruguru imbere y’imbaga y’abantu barimo na Perezida, dusaba imbabazi ku nshuro ya mbere.”

Akomeza avuga ko i Kibeho ari ho abayobozi b’amatorero ya giporotesitanti basabiye imbabazi mu magambo no mu nyandiko na nyuma yaho buri torero ngo rigenda risaba imbabazi ukwaryo.

Ati “Kugeza ubu Inama y’Abaporotesitanti ifite ishami ryitwa Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge, aho buri torero rigira umunsi ryibukiraho, rikanasaba imbabazi.”

Abashumba ba Kiliziya Gatolika nabo bishyize hamwe bandikira Leta basaba imbabazi kubera abihaye Imana n’abakirisitu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rev Dr Rugambage avuga ko yasomye inyandiko y’Abepisikopi Gatolika isaba imbabazi, agasanga irimo kwicuza guhagije.

Avuga ko umuntu wese cyangwa umuryango runaka utarigeze usaba imbabazi kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo gutinda.

Rev Rugambage yari ari kumwe n’abandi bakuru b’amatorero ya giporotesitanti barimo Perezida w’inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Musenyeri Alex Birindabagabo.

Inama y'Abaporotesitanti mu Rwanda mu kiganiro n'abanyamakuru
Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru

Batanze ikiganiro kibanze ku kwizihiza isabukuru y’imyaka 500 y’ivugurura ry’itorero rya gikirisitu ku isi, ryatangijwe n’uwari umupadiri witwaga Martin Luther mu mwaka wa 1517.

Amatorero ya giporotesitanti arishimira ubutwari bwa Martin Luther wari umupadiri muri Kiliziya Gatolika, wanze ko Kiliziya igurisha serivisi (indurugensiya) nyamara Imana isaba itorero ryayo kuzitangira ubuntu.

Urugero mu birego 95 abaporotesitanti bavugaga ko bidakwiriye, ni aho Kiliziya Gatolika yemereraga umuntu gusaba imbabazi no kubabarirwa ari uko yabitangiye ikiguzi.

Kwizihiza isabukuru y’imyaka 500 y’ivugurura ry’Itorero ku rwego rw’u Rwanda biteganijwe ku itariki ya 10 Ugushyingo 2017.

Amatorero ya Giporotesitanti yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1935. Kuri ubu,ayo matorero arimo abayoboke barenga miliyoni eshanu mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka