Imyaka Abanyarwanda bashobora kubaho ikomeje gutumbagira

Ubushakashatsi bwa Loni bwagaragaje ko amahirwe y’Abanyarwanda yo kubaho igihe kirekire akomeje kwiyongera ku buryo muri 2030, Abanyarwanda bazaba bashobora kubaho imyaka 70.

Ishami rishinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage muri Loni ryabitangaje mu mibare rwashyize ahagaragara kuri uyu wa 17 Mutarama 2017.

Mu mwaka wa 2030 imyaka yo kubaho y'abanyarwanda izaba yarazamutse cyane
Mu mwaka wa 2030 imyaka yo kubaho y’abanyarwanda izaba yarazamutse cyane

Raporo rwasohoye igaragaza ko ugerereranyije no mu mwaka wa 2000 aho Umunyarwanda yari afite amahirwe yo kubaho imyaka 50 gusa, muri 2030 azaba ashobora kubaho imyaka 70.

Mu gihe hagati y’umwaka wa 1990-1995, Umunyarwanda yari afite amahirwe yo kubaho imyaka 23 gusa. Kuva mu 1995, igihe Abanyarwanda bashobora kubaho cyagiye kizamuka ku buryo bugaragara.

Nko hagati ya 1995-2000, igihe cyo kubaho ku Banyarwanda cyarazamutse kigera ku myaka 44, hagati y’umwaka wa 2000-2005 gikomeza kuzamuka kigera ku myaka 50.

Kugeza ubu, u Rwanda ruza ku mwanya wa 134 mu bihugu bifite abaturage bafite amahirwe yo kubaho igihe kirekire kuko kugeza ubu Umunyarwanda afite amahirwe yo kubaho imyaka 66.1 ku bitsina byombi dukoze impuzandengo.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO) ugaragaza ko Umunyarwandakazi ashobora kubaho imyaka 71.1 naho umugabo akaba we afite amahirwe yo kubaho imyaka 60.1. Bivuze ko abagore bo mu Rwanda bashobora kuramba imyaka 10 kurusha abagabo baho.

Raporo y’uyu muryango igaragaza ko izamuka ry’igihe Umunyarwanda ashobora kumara ku isi, rishingira ku rugamba u Rwanda rwarwanye mu guhashya impamvu zikurura impfu.

Ku rutonde bavugamo guhashya indwara nka malariya, igitintu, na Sida. WHO igateganya ko hagati ya 2025-2030, impuzandengo y’igihe Umunyarwanda azaba ashobora kubaho izaba igeze ku myaka 70.

Muri 2015, umubare w’abahitanwa na Sida wari ugeze kuri 2.8% mu gihe guhera mu 2005 yahitanaga 3% buri mwaka.Bigaragara ko yibasira abagore kurusha abagabo kuko ihitana abagore 3,7% mu gihe yica abagabo 2.2% buri mwaka.

U Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo gukumira ubwandu bushya bwa Sida mu byiciro byose by’abaturage. Mu ngamba zafashwe harimo gukwirakwiza udukingirizo ku buntu, no gushaka uburyo abantu bafite ibyago byo kwandura kurusha bandi barindwa ku buryo bwose bushoboka.

Ni muri urwo rwego ahantu hose hahurira abantu benshi uhasanga utuzu bashobora kubonamo udukingirizo ku buntu.

Izindi ngamba zijyanye no kurinda ubwandu bushya mu bana, ku buryo hagati 2013-2018 biteganyijwe ko umubare w’abana bahitanwa n’igituntu cy’icyuririza cya Sida uzaba umaze kugabanuka inshuro ebyiri.

Ku bijyanye na malariya, u Rwanda rurimo gutera imiti yica umubu mu duce twose dukunze kwibasirwa n’iyo ndwara, hakanatangwa inzitiramibu zikoranye umuti. Muri 2016 hari hamaze gutangwa miliyoni esheshatu z’inzitiramubu.

Kugeza ubu, muri buri mudugudu hari abajyanama b’ubuzima babiri bafasha ibigo nderabuzima mu kuvura malariya. Bahawe ibikoresho byose byo gupima malariya kandi banahabwa uburenganzira bwo gutanga imiti yayo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda mu myaka iri imbere bazaba bagizwe ahanini n’abana n’urubyiruko kuko nko 2030 Abanyarwanda 60% bazaba bari munsi y’imyaka 30 mu gihe abazaba bafite hejuru y’imyaka 60 bazaba ari 6% gusa.

Abanyarwanda muri rusange muri 2030 bazaba bamaze kugera kuri miyoni 16 bavuye kuri miliyoni 12 muri 2015. Bivuze ko muri iyo myaka 15 bazaba bamaze kwiyongera ku kigero cya 30%.

Hagati aho, Ubuyapani, Ubusuwisi na Singapore ni byo bihugu biza ku isonga mu kugira abaturage bafite amahirwe yo kubaho igihe kirekire.

Muri ibyo bihugu impuzandego y’imyaka umuturage ashobora kubaho iri hagati y’imyaka 83.1 na 83.7. Nk’uko bimeze mu Rwanda, muri ibyo bihugu naho umugore afite amahirwe yo kubaho igihe kirekire ugereranyije n’umugabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko abanyarwanda babaho imyaka 70.Ni inkuru nziza.Bible ivuga ko umuntu wamaze igihe kinini ku isi kurusha abandi yitwaga METUSELA.Yamaze imyaka 969 nkuko tubisoma muli Genesis 5:27.
Ariko se mwari muzi ko abantu bubaha imana bazazuka ku Munsi w’Imperuka,imana ikabaha ubuzima bw’iteka?Ni YESU ubwe babivuze muli Yohana 6:40.Nkuko abantu benshi babyemera,Imperuka iri hafi.Babyemezwa nuko isi irimo guhinduka cyane.
Urugero,abantu bangije IKIRERE bituma haba Climate Change.Abantu bakoze intwaro (atomic bombs) zishobora kurimbura isi imana yiremeye.Kandi izo ntwaro ziyongera buri munsi ku buryo bashobora kuzikoresha bagatwika isi.Niyo mpamvu imana yenda gutabara isi yiremeye,igatwika izo ntwaro kandi ikica abantu bazikora n’abazikoresha.Bisome muli Zaburi 46:9 na Yesaya 34:2,3.Abazarokoka ku munsi w’imperuka,bazabaho iteka ryose muli Paradizo.

NZARAMBA EZRA yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka