Imyaka 26 arwana intambara adatsinda yagarutse mu Rwanda

Captaine Kayibanda Callixte wari ushinzwe kwigisha mu mashuri ya gisirikare mu mutwe wa FDLR, yarambiwe imibereho y’ishyamba atahuka mu Rwanda.

Capt Kayibanda (iburyo) ari kumwe na Maj Bagaragaza Jean felix batahanye mu Rwanda.
Capt Kayibanda (iburyo) ari kumwe na Maj Bagaragaza Jean felix batahanye mu Rwanda.

Tariki 27 Gicurasi 2016, nibwo yavuye mu Burasirazuba bwa Congo ahitwa Bweru ya Mweso muri Masisi. Avuga ko yitandukanyije na FDLR yatangiranye nayo, kandi yari imyaka 41 mu gisirikare.

Kayibanda avuga ko yari arambiwe imibereho y’ishyamba kandi mu gihugu ari amahoro. Avuga ko yari yaratinze kumenya amakuru y’ibibera mu Rwanda kubera inshingano yahawe akabura uko yabikurikirana.

Ati “Kubera inshingano nyinshi nahoragamo mu buyobozi, nahoraga mbwirwa ko mu Rwanda nta mutekano, hakiri ibikorwa by’ubwicanyi nk’ibyo nasize bigatuma ntifuza kuhagruka.”

Capt Kayibanda na Uwineza Esperance wamushishikarije gutaha mu Rwanda.
Capt Kayibanda na Uwineza Esperance wamushishikarije gutaha mu Rwanda.

Avuga ko amakuru y’ibibera mu Rwanda yatumye ataha mu Rwanda, yayamenye ashishikarijwe n’uwitwa Uwineza Esperence, umugore wa Majoro Ntagisanimana watashye mu Rwanda.

Uwineza yatashye mu Rwanda mu Ukuboza 2015 ariko asubira gucyura umugabo we Majoro Ntagisanimana, binamuviramo kuraswa ku kaboko bashaka kumwica.

Ati “Uwineza ambwiye ko umugabo we Majoro Ntagisanimana yageze mu Rwanda kandi ameze neza nahise nifuza gutaha none ndaje n’umuryango wanjye.”

Kayibanda avuga ko yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cya FDLR, irimo kwigisha mu mashuri ya gisirikare, kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare no gushingwa ibikorwa bya politiki muri segiteri Kivu iyoborwa na Brig Gen Omega.

Capt Kayibanda n'abandi bitandukanyije na FDLR bakirwa mu Rwanda.
Capt Kayibanda n’abandi bitandukanyije na FDLR bakirwa mu Rwanda.

Yari azi ko FDLR itatsinda ingabo z’u Rwanda

Kayibanda avuga ko nubwo yabaga mu ishyamba ayobora FDLR yari azi neza ko bitaborohera gutsinda ingabo zamwirukankanye kuva Kagitumba kugera muri Congo. Akavuga ko n’inshuro yashoboye kuza mu bitero by’abacengezi nta mahirwe bashoboye kubigiramo.

Ati “Inkotanyi ndazizi ziturasa mu Mutara turi ibihumbi byinshi kuya 2 Ukwakira 1990 i Matimba. Ndazibuka mu gihe cya Jenoside zitwirukansa ubutareba inyuma kuva Byumba, Bugesera, Nyanza, Kibuye Cyangugu.

Capt Kayibanda na Majoro Bagaragaza n'imiryango yabo bakirwa mu Rwanda.
Capt Kayibanda na Majoro Bagaragaza n’imiryango yabo bakirwa mu Rwanda.

Mu gihe cy’abacengezi twaragarutse ariko biba iby’ubusa, ubu rero imbaraga ziyongereye FDLR ntiyabona amahirwe y’aho ihera.”

Kayibanda avuga ko kuba FDLR igifite abarwanyi benshi mu mashyamba ya Congo atari uko benshi babishaka, ahubwo bamwe mu bayobozi bafite ibyo bicyeka, abandi ntibashaka kugaruka mu gihugu bigatuma bazitira abandi.

Ati “Muri FDLR harimo abayobozi bagendera ku buhanuzi ntazi, bavuga ko mu Rwanda nta mahoro ahubwo bagomba gutegereza Imana ikazabacyura igihe nikigera, bigatuma babuza n’abandi gutaha.”

Kayibanda avuga ko yatangiye igisirikare mu Rwanda mu 1975. tariki 1 Ukwakira 1990 bwo ingabo z’u Rwanda zari Inkotanyi icyo gihe, yari mu Mutara mu kigo cya Gabiro afite ipeti rya Sgt Majoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDABONA UYU MUGABO YARAKWIRIYE KUREBA UKO YABWIRA NABANDI BAGATAHUKA. KUKO NTAHEREZO RYO KWIGIRA INGUNGE MU ISHYAMBA KANDI IWANYU ARI AMAHORO. NAREBE RWOSE NKU MUNTU WARI UMWARIMU UKO AGERA CG AMENYESHA ABANYESHURI KO I RWANDAARI AMAHORO. NI KIMENYIMENYI NUKO YATAHUTSE KANDI WENDA YARABABWIRAHA KO UHAGEZE BIMURANGIRIRAHO. BIBAZE IMPAMBU YABIBIGISHAGA NONE AKABA YARABASIZEYO. IBYO BYONYINE BIRAHAGIJE

alias yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka