Imwe mu nzu za La Palisse ya Gashora yafashwe n’inkongi y’umuriro

Mu gitondo cya kuri iki cyumweru imwe nzu za Hotel La Palisse iherereye mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Imwe mu nzu ya La Palisse Gashora yahiye irakongoka
Imwe mu nzu ya La Palisse Gashora yahiye irakongoka

N’ubwo Ubuyobozi bwa Hotel butabashije kuvugana n’itangazamakuru ako kanya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Uwamugira Martha watabaye mu ba mbere, yatangaje ko iperereza ku cyateje iyo nkongi rigikorwa, ariko ngo harakekwa insinga z’amashanyarazi zitari zimeze neza.

Yagize ati “ Twatabajwe n’abantu batubwira ko inzu imwe ya hotel ifashwe n’umuriro, twihutira kuhagera n’abandi baturage ku buryo abakiriya barimo ibintu byabo byakuwemo bitarashya byose.

Impamvu hakekwa amashanyarazi atari ameze neza ni uko iyo nkongi yaturutse mu gisenge cy’inzu”.

Yakomeje avuga ko bahise bitabaza imodoka ebyiri zabugenewe mu kuzimya inkongi zizwi nka Kizimyamoto, zaje zituruka i kigali zikazimya uwo muriro, n’ubwo zasanze ibintu byinshi byari bimaze kwangirika

Harakekwa amashanyarazi atari ameze neza ko ari yo yateye iyi mpanuka
Harakekwa amashanyarazi atari ameze neza ko ari yo yateye iyi mpanuka

Ati “ kugeza ubu ntiharamenyekana igiciro cy’ibyangiritse, gusa birakegeranywa kuko iyo nzu yahiye yarimo abakiriya bane kandi umwe yari yazindutse ajya i Kigali ku buryo tutaramenya niba hari ibintu bye byahiriye muri iyo nyubako kuko turacyamutegereje ngo tumenye neza ibyahangirikiye”.

Polisi ikaba yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka.

iyi n’inshuro ya kabiri Hotel la Palisse Gashora yibasirwa n’inkongi y’umuriro kuko mu mwaka wa 2011 imwe mu nzu zayo nabwo yahiye, bitewe n’umuriro wakomotse ku nkuba yakubise kuri iyo nzu.

Polisi yahagaritse iyi nkongi
Polisi yahagaritse iyi nkongi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashima Polisi twahamagaye igahita idutabara izana imodoka zikazimya, kuko najye nari ndi kuri iyi hotel. ubundi ndumva hakorwa iperereza hakarebwa icyateye iyi nkongi, kuko ikigaragaera umuriro waturutse muri plafo hagakekwa ko ari ikibazo cy’insinga zo muri iyi nzu. Abantu dukwiye kugirana inama mu rwego rwo gukumira izi nkongi za hato na hato zitwibasira, tugakoresha insinga z’amashanyaraszi za orijinali kukareka gukoresha iza make ziba ari pirate kuko nkeka ko arizo ntandaro z’inkongi zibasira amazu akenshi. Turakomeza gushima Polisi ukuntu idutabara aho rukomeye, iyo duhise dutabaza. Polisi mukomereze aho!!!!!

Amandi yanditse ku itariki ya: 8-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka