Imvura y’umuhindo yagwanye ubukana yahitanye umwana w’imyaka ine

Mu turere dutandukanye two mu Rwanda batangiye kubona imvura y’umuhindo ariko aho yaguye yatangiye gusenya inzu, kwangiza imyaka no gutwara ubuzima bw’abantu.

Mu Karere ka Burera imvura yaguye ari nyinshi itera imyuzure ihitana umwana yangiza n'imyaka
Mu Karere ka Burera imvura yaguye ari nyinshi itera imyuzure ihitana umwana yangiza n’imyaka

Nk’iyaguye mu Karere ka Burera ku mugoroba wo ku itariki ya 06 Nzeli 2017, yahitanye umwana isenya inzu esheshatu yangiza n’imyaka y’abaturage.

Iyo mvura yasenye inzu zo mu mirenge ya Butaro, Rwerere, Rusarabuye na Nemba.
Uwo mwana wahitanywe n’iyo mvura ni uwo mu Murenge wa Butaro wari ufite imyaka ine y’amavuko.

Uwo mwana yari ari kumwe na nyina umubyara ahetse undi umwana. Umuvu w’amazi wabatwaye uwo mubyeyi n’umwana yarahetse bo bararokoka, uwo wundi aba ari we uhasiga ubuzima. Uwo muvu kandi watwaye n’inka.

Mutezimana Esperance wo mu Murenge wa Rusarabuye wasenyewe n’imvura asobanura ko yari yagiye, yasize abana mu rugo.

Agira ati “Hano hari abana bato babonye akavura kaguye mbere bahise bambuka bajya ku muvandimwe duturanye.

Noneho iyaguye bwa kabiri niyo yangije ibintu, televiziyo yahiye, matera zanyagiwe, ibirago! Muri make ibintu byose mu nzu byangiritse! Kubera ko tutahise tubona ubufasha bw’ahantu turara twemeye turara twicaye.”

Imyaka yari iri mu mirima yarengewe
Imyaka yari iri mu mirima yarengewe

Habyarimana Jean Baptiste, umuyobozi wungirje w’Akarere ka Burera ushinzwe imbereho myiza y’abaturage avuga ko hari gushakwa uburyo batabara abo baturage.

Kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa, ibiza bimaze guhitana abantu babiri mu Karere ka Burera.

Iyo mvura ivanze n’umuyaga kandi yaguye mu Karere ka Bugesera mu masaha ya nyuma ya saa sita ku itariki ya 06 Nzeli 2017, yasenye inzu zibarirwa muri 62.

Mu Bugesera imvura ivanze n'umuyaga yatwaye ibisenge by'inzu
Mu Bugesera imvura ivanze n’umuyaga yatwaye ibisenge by’inzu

Umukozi ushinzwe kurwanya ibiza mu Karere ka Bugesera, Ndayishimiye Camille avuga ko imibare y’inzu zasenyutse ushobora kwiyongera.

Akomeza avuga ko iyo mvura yangije urutoki rw’abaturage. Abasenyewe n’iyo mvura kuri ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo. Ariko ngo hari bamwe basubiye mu nzu zabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko bugiye kubagezaho amabati ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi; nk’uko Ndayishimiye abivuga.

Agira ati “Nyuma yo kubarura ibyangiritse byose turimo gukorana na Minisiteri ishinzwe ibiza ku buryo bitarenze ku wa mbere w’icyumweru gitaha tuzaba twabashyikirije inkunga y’amabati.”

Abaturage barahamagarirwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo bakanatera ibiti hafi y’ingo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twihanganishije umuryango wuwomwana imanimwakire mubayo

tuyishimire evariste yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka