Impunzi ziri mu Rwanda zimaze kugabanukaho ibihumbi 20

Umubare w’impunzi zahungiye mu Rwanda umaze kugabanukaho abantu ibihumbi 20.991 mu meze atanu ashize, kandi abenshi bagiye ku mpamvu zabo bwite.

Mu mezi atanu ashize umubare w'impunzi ziri mu Rwanda wagiye ugabanuka
Mu mezi atanu ashize umubare w’impunzi ziri mu Rwanda wagiye ugabanuka

Minisiterti ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) itangaza ko imibare y’impunzi ziri mu Rwanda guhera tariki 6 Nyakanga ari 152.428 ugereranyije na 173.419 bari bari mu Rwanda tariki 31 Mutarama 2018.

Jean Claude Rwahama, ushinzwe impunzi muri MIDIMAR yabwiye Kigali Today ko iryo gabanuka ryatewe n’impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Hari impunzi zahisemo gusubira iwabo batabimenyesheje ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka, hakaba n’abandi bagiye bagenda ari uko babonye amaburuse yo kwiga mu mahanga.”

Avuga ko ikindi gituma uwo mubare ugabanuka ari uko inyinshi mu mpunzi zituye mu bice by’imijyi nka Kigali na Huye bahisha ko ari impunzi ntibibaruze.

Imibare ya MIDIMAR igaragaza ko Abarundi bagize 47% by’impunzi ziri mu Rwanda naho Abakongomani bakangana na 52% by’impunzi ziri mu Rwanda.

MIDIMAR kandi itangaza ko impunzi 144.429 zibaruje ku giti cyazo naho izindi 280 zikibaruza nk’imiryango.

Inkambi ya Mahama ni yo nini mu gihugu aho ituwemo n’impunzi z’Abarundi 57.719 zagiye zihunga imvururu za politiki guhera muri Mata 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yangaga kuva ku butegetsi.

Kigeme ni yo iza ku mwanya wa kabiri n’impunzi z’Abanyekongo ibihumbi 20 zahunze igihugu kubera intambara ya M23 yubuye mu 2012.

Ahandi hantu hari impunzi nyinshi ni mu bice by’imijyi. Nka Kigali yonyine icumbikiye impunzi 11.460 na ho Umujyi wa Huye ukaba ucumbikiye impunzi 773 ziganjemo Abarundi.

Abana ni bo benshi mu bagize impunzi ziri mu Rwanda kuko bangana na 50%, hakiyengeraho abagore bikagera kuri 76%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAKOZE KUBW’AYA MAKURU. GUSA NDANENGA UMWANDITSI W’IYI NKURU, WAGIRA NGO NTIYIZE IMYANDIKIRE Y’URURIMI RWACU

DUKUNDANE yanditse ku itariki ya: 8-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka