Impunzi ziri mu Rwanda zatangiye kuminuza

Ku isi hose miliyoni zisaga 60 z’abantu bahunze ibihugu byabo by’amavuko kubera impamvu zitandukanye za politiki, ubukene cyangwa imihindagurikire y’ibihe.

Icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri b'impunzi 16 bahawe impamyabushobozi ya Kaminuza
Icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri b’impunzi 16 bahawe impamyabushobozi ya Kaminuza

Niyo mpamvu kuri uyu wa 20 Kamena 2017, isi yose yifatanya n’impunzi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wazihariwe.

Impunzi ziba mu Rwanda zo ziratuje kuko ari igihugu cyizi neza ubuzima bubi bw’ubuhunzi bwakoze kuri benshi mu Banyarwanda mu myaka yashize.

Nyuma yo kongera kwiyubaka, u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanyamahanga zibarirwa mu bihumbi 170 zaturutse muri Congo (DRC) no mu Burundi ziri mu nkambi umunani ziri hirya no hino mu Rwanda.

U Rwanda kandi rufite umwihariko ku isi wo gufata neza impunzi, aho ubu rwamaze kuzishyiriraho gahunda yo kwiga amashuri ya Kaminuza mu Nkambi zabo ndetse icyiciro cya mbere cy’abize aya mashuri makuru barangije amasomo yabo.

Mike Ndahiriwe Ruhumuriza, w’imyaka 23 y’amavuko, umwe mu barayangije yahawe impamyabushobozi mu bijyanye n’indimi.

Yahawe iyo mpamyabushobozi nyuma yo gukurikira amasomo mu Nkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi, andi ayiga muri gahunda yiswe “Iya Kure” (Online).

Agira Ati “Sinzi uko navuga ibyishimo mfite ku mutima, kuba ndangije kwiga muri Kaminuza ifite izina muri Amerika. Muribaza kuba uri impunzi igihugu wahungiye mo kikaguha amahirwe yo kwiga Kaminuza!”

Inkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi
Inkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi

Ruhumuriza yahunze igihugu cye cy’amavuko cya Congo (DRC) mu mwaka wa 2000 ubwo yari afite imyaka umunani y’amavuko.

Avuga ko iwabo yahize gusa igihembwe kimwe, ku ishuri ribanza rya Murambya mu Ntara ya Katanga. Nyumayaho intambara yahise itera ahungira mu Rwand n’ababyeyi n’abaturanyi be.

Ati “Sinibuka neza ariko nzi ko nari mu mashuri abanza, iwacu bari abakungu, dufite amatungo, dufite imirima duhinga tukeza cyane, twihagije mu biribwa.”

Muri 2002, nibwo impunzi zose zaturutse muri Congo zahurijwe mu Nkambi ya Kiziba zubakiwe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ruhumuriza avuga ko ubuzima mu nkambi butari bworoshye ku buryo ngo atakekaga ko azongera kubona ishuri ariko byaje gukunda atangira kwiga mu ishuri ribanza ryashyizwe muri iyo nkambi.

Ati “Narize ngera no mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2014, ariko ntibyari kuzanyorohera gutangira ishuri nk’umwana igihe nzaba nasubiye muri Kongo.”

Ruhumuriza arangije kwiga Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda muri Kaminuza, mu gihe ubundi amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) riteganya ko nibura impunzi yiga kugeza irangije ayisumbuye gusa.

Ariko mu Ukwakira 2015, UNHCR yatangije umushinga wo kwiga Kaminuza ku mpunzi zahungiye mu Rwanda gusa.

Ruhumuriza wari wabonye amanota 40 yamwemereraga gukomeza kwiga kaminuza, yaje muri 25 batangiranye n’uwo mushinga, muri 700 bateganyijwe muri iyo porogaramu ya Kaminuza ya Kepler yatangijwe mu Nkambi ya Kiziba.

Hari gahunda yo gushyira iyo porogaramu mu bindi bihugu bicumbikiye impunzi.

Muri iyi porogaramu abanyeshuri babanza kwiga amezi atandatu indimi banahabwa amasomo y’ibanze nko mu zindi Kaminuza.

Umunyeshuri w'impunzi ari guhabwa mudasobwa n'umwe mu bagize umuryango wa IKEA, mu nkambi ya Kiziba
Umunyeshuri w’impunzi ari guhabwa mudasobwa n’umwe mu bagize umuryango wa IKEA, mu nkambi ya Kiziba

Aya masomo atangwa muri iyi porogaramu ya Kepler ku bufatanye na Kaminuza ya Southern Humpshire University yo muri Amerika (USA), mu rwego rwo gutegurira urubyiruko rw’impunzi zahungiye mu Rwanda ejo habo heza.

Nubwo iyi porogaramu yo kwiga isa nk’itarafata neza mu nkambi z’impunzi kubera ubuke bw’ibyumba byo kwigiramo, biteganyijwe ko hazubakwa amashuri ya Kaminuza mu Nkambi ya Kiziba kugira ngo umubare w’abashaka kwiga wiyongere.

Ashley Haywood uhagarariye Porogarmu z’amasomo muri Kaminuza ya Kepler mu Nkambi ya Kiziba, avuga ko no mu zindi nkambi z’impunzi hirya no hino mu Rwanda hazubakjwa ibyumba byo kwigiramo.

Avuga ko muri 2017 bazafata abandi banyeshuri b’impunzi 25 bazaturuka mu nkambi ya Kiziba no mu zindi nkambi.

Agira ati “Dufite gahunda yo kwagurira no mu zindi nkambi ziri mu Rwanda. Twatangiye kohereza abanyeshuri bo mu Nkambi y’impunzi ya Mahama muri Campus yacu i Kigali.”

Muri rusange nibura impunzi zibarirwa muri 500 zinjira mu Rwanda buri munsi. Kuva mu kwezi kwa Mata 2017, impunzi z’Abarundi 2524 ni ku butaka bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Leta y’u Rwanda ntako iba itagize mu kubahiriza ubumuntu.
Byarushaho kuba byiza iyi Kaminuza bayegeranyije ikaba imwe,hamwe,aho kuba inyanyagiye hirya no hino. Kuyitera inkunga no kuyiyobora,ndetse no kuyiha ubuzima gatozi (int’l status) byarushaho kworoha.
Harakabaho u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bureba kure.

E.J. Musonera yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Kabeho Rwanda ngobyi iduhetse!nibyiza kobajijuka maze muruhando rw’amahanga ntibahezwe.

rukundo yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Kabeho Rwanda ngobyi iduhetse!nibyiza kobajijuka maze muruhando rw’amahanga ntibahezwe.

rukundo yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

TURASHIMIRA LETA Y’URWANDA, KUBWO GUFATA NEZA IMPUNZI.

DANIEL BYIRINGIRO yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka