Impunzi z’Abanyekongo zivuga ko amafaranga zihabwa adahagije

Impunzi z’Abanyekongo ziba mu Nkambi ya Nyabiheke muri Gatsibo zivuga ko amafaranga yo kuzitunga zihabwa atajyanye n’ibiciro byo ku isoko.

Amafaranga impunzi ziyahabwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Smart Card”
Amafaranga impunzi ziyahabwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Smart Card”

Zabitangaje ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda yo kuziha amafaranga mu ntoki hifashishijwe ikarita ya “Smart Card” tariki ya 19 Ukwakira 2016.

Umuntu umwe mu mpunzi agenerwa ibihumbi 6300RWf buri kwezi. Ariko impunzi zivuga ko ayo mafaranga akiri make bagerereranyije n’ibiciro byo ku isoko muri iki gihe. Basaba ko yongerwa; nkuko Izabayo Florida abisobanura.

Agira ati “Twatangiye guhabwa imfashanyo y’amafaranga ingemeri y’ibigori igura 100RWf none ubu igeze kuri 400RWf.

Ibishyimbo byari amafaranga 200RWf ubu bigeze kuri 800RWf ku ngemeri, turifuza ko yakongerwa bakajya baduha byibura ibihumbi 10RWf ku muntu.”

Mukantabana Seraphine, Minisitiri ufite mu nshingano gucyura impunzi no kurwanya ibiza amara impungenge izi mpunzi azizeza ko iki kibazo kiri kwigwaho. Bitarenze umwaka wa 2017 ngo kizaba cyakemutse.

Agira ati “Iki kibazo turacyizi kandi nibyo koko ibiciro bigenda bizamuka ku isoko umunsi ku wundi, twatangitye kuganira n’abaterankunga kandi barabyumvise kuko ubu buryo ni ingirakamaro cyane ku mpunzi.”

Impunzi z’Abanyekongo zihamya ko ubwo buryo bwo kubaha amafaranga mu ntoki ari bwiza kuko buzabafasha.

Zivuga ko bazajya babasha kwihahira ibibanyuze aho guhorera indryo imwe. Iyo ndyo imwe yabaga igizwe ahanini n’impungure n’ibishyimbo, yagwaga nabi abageze mu zabukuru n’abana; nkuko Nyirahabimana Henriette abivuga.

Agira ati “Kuva aho dutangiriye gufashishwa amafaranga mu mwanya w’ibiribwa, byaradufashije cyane mu mibereho yacu.

Kuko mbere wasanaga baduha rimwe na rimwe ibigori cyanwa ibishyimbo biboze, ariko ubu umuntu ahaha icyo yifuza.”

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nyabiheke zibarirwa hagati y’ibihumbi 14 na 15. Buri kwezi hatangwa miliyoni zibarirwa muri 93RWf zo kubafashisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kabisa nikibazo gikomeye ubuse konumva inzara yabishe 6300 nimake cyaneeee nukuri nkabantu basanzwe babafasha mugire icyomwongeraho kuko ndumva bitoroshye.

Hirraly yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

ndumiwepe ubusekoko harumintu utungwa nibihumbi bitandatu bitaguze nigitoki kimwe akabaho Mana koko wataba ye bariyaba ntu ukabakiza nkuko wakijije abisirahe ubakira kwa farao nabo gusengerwape ahubundi biragoye cyane

Mapendo Jmv yanditse ku itariki ya: 23-10-2016  →  Musubize

yewe barebe uko babyigaho bongeze amafaranga kuko usanga ibiciro bizamuka buri munsi kd amafaranga yo akomeza kuba 6300frw kumuntu

kalisa patrick yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

nukuri bite kuri abo benedata kuko ibiciro ko isoko byarazamutse kuburyo bugaragarira buri wese. CYane nko kubakuze ndetse nabana kurya impungure nikibazo.ni rukundo anaclet

rukundo anaclet yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka