Impunzi z’Abanyekongo zirifuza kuryama ku mifariso

Impunzi z’abanyekongo ziba mu nkambi ya Mugombwa muri Gisagara zirifuza kuryama ku mifariso zigaca ukubiri na nyakatsi yo ku buriri.

Abatuye mu nkambi ya Mugombwa i Gisagara bifuza gufashwa kurwanya nyakatsi yo ku buriri
Abatuye mu nkambi ya Mugombwa i Gisagara bifuza gufashwa kurwanya nyakatsi yo ku buriri

Abagaragaje iki cyifuzo, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabahaye imikeka yo kuraraho n’ibiringiti byo kwiyorosa.

Ariko ngo kuba baba mu Rwanda rurwanya nyakatsi ku buriri, babona ari impamvu yo gutekerezwaho bagahabwa imifariso; nkuko umwe buri bo abisobanura.

Agira ati “Nkuko n’ubundi badufasha, bakwihangana bakaduha n’aka-matelas (umufariso). Uzi kurara ukumbagurika hasi umwaka ugashira undi ugataha ubu ikaba igiye kuba ine?”

Mugenzi we yungamo ati “Mu Rwanda barwanyije nyakatsi ku buriri, kandi natwe turi mu Rwanda. Buriya natwe twabaye Abanyarwanda.”

Séraphine Mukantabana, Minisitiri wita ku mpunzi no gukumira ibiza ubwo yagendereraga iyi nkambi tariki 22 Nzeli 2016, yavuze ko kubonera impunzi imifariso babitekerejeho, imbogamizi iba amafaranga.

Agira ati “Gahunda yo kurwanya Nyakatsi ku buriri irahari. Twayivugiye i Mahama, izakorwa mu nkambi zose. Ariko hari ikibazo cy’amafaranga n’uko aza.”

Amafaranga makeya yabonetse ngo Ishami ry’umuryango w’abibumbye witwa ku mpunzi (HCR) ryayakoresheje ibyihutirwa harimo kubona ibyo kurya no gufasha abana kwiga. Igihe andi azabonekera, bazahabwa imifariso.

Akomeza avuga ko kandi bateganya kuzafasha izi mpunzi kwifasha, biturutse ku mafaranga bagenerewa muri kwezi angana n’ibihumbi 6300Rwf.

Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDMAR yongeraho ko batangiye gushakira amasoko impunzi zikora ubukorikori.

Nk’ababoha uduseke mu nkambi ya Mahama, bakorana na sosiyete Indigo itujyana muri Amerika.

Bari no gushaka imiryango yafasha impunzi zibishoboye kwiga umwuga hagamijwe kubafasha kwigira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashyigikiye nyakatsi icikeburundu

Ngirababyeyi Jean claude yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka