Imodoka itwaye abanyeshuri ikoze impanuka, Imana ikinga ukuboko - AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Kamena 2016, imodoka (Minibus) yari itwaye abana bajya kwiga ku ishuri "Kigali Parents School" riri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ibuze feri ubwo yamanukaga iva Kanombe, iribirandura, abana barakomereka ariko kugeza ubu nta wapfuye.

Imodoka yangiritse cyane. Ku bw'amahirwe, nta mwana upfuye.
Imodoka yangiritse cyane. Ku bw’amahirwe, nta mwana upfuye.

Umunyamakuru Tabaro Jean de la Croix w’Ibiro Ntaramakuru bya Kigali Today, KT Press , wanyuze ahabereye iyi mpanuka ubwo yari ajyanye umwana ku ishuri, aravuga ko ahagana saa moya n’iminota 10, iyo modoka yamanukaga mu muhanda wa kaburimbo uva i Kanombe werekeza ahitwa kuri "Cumi na Kabiri" ngo yambuke ijya ku ishuri, maze ibura feri.

Umushoferi ngo yagerageje kurwana na yo ayikatisha, iramunanira, yibirandura igana mu muhanda munini Remera - Kabuga, igarama hafi yawo.

Abakomeretse bose bahise bajyanwa kwa muganga byihuse, mu gihe ubuyobozi bw’ishuri bwarimo guhamagara ababyeyi b’abo bana bubibamenyesha.

Umwe mu babyeyi wahahingutse atabaye nyuma yo kumenyeshwa iby’iyo mpanuka, yatangajwe no kubona umwana we n’abandi ari bazima, ibyishimo bivanze n’ubwoba biramurenga maze araturika ararira.

Imodoka yabirindutse. Ifoto: Tabaro Jean de la Croix/KT Press.
Imodoka yabirindutse. Ifoto: Tabaro Jean de la Croix/KT Press.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Spt. Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yatewe no kubura feri kw’imodokoka koko.

Yavuze ko mu bana 29 iyo Minibus yari itwaye, icumi ari bo bakomeretse byoroheje bakajyanwa ku Bitaro bya Kanombe, kandi ubwo twavuganaga saa tatu n’iminota 14 z’iki gitondo, yatubwiye ko batandatu muri bo bamaze gutaha mu miryango yabo, hakaba hasigayemo abana bane.

Spt. Ndushabandi yavuze ko iyo modoka yari isanzwe itwara abana, ikaba ifite ubwishingizi ndetse yari yarakorewe igenzurwa ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique).

Kuba Minibus isanzwe izwiho gutwara abagenzi 18 yari itwaye abana 29, uyu muvugizi w’Ishami ry’Umutekano wo mu Muhanda rya Polisi, yavuze ko bidateje ikibazo kuko umubare w’abantu ikinyabiziga gitwara ngo ushingira ku ngano yacyo n’ubwishingizi gifite.

Avuga ko kubera ingano y’abana bato, abana babiri bashobora kwicara mu mwanya wicarwagamo n’umuntu umwe mukuru, bityo ko kuba bari benshi bidateje ikibazo mu gihe bafite ubwishingizi.

Amafoto:

Iyi modoka yibiranduye iragarama. Ifoto: Tabaro Jean de la Croix/KT Press.
Iyi modoka yibiranduye iragarama. Ifoto: Tabaro Jean de la Croix/KT Press.

Amafoto: Tabaro Jean de la Croix/KT Press.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Imana ihabwe icyubahiro koko yiyerekanye nki Imana yinyambaraga Imana ishobora byose yaturinze igikuba mubana bacu.Imana yiyerekanye ko bariyabana arabamarayika.Imana ninyambabazi ishimwe cyane

cyamukono masisi yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

IMANA IFASHE ABO BANA NTIHAGIRE UBURA UBUZIMA BAKIRI BATO

FURAHA yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

MANA WE!! Satani numugomekoko yashakaga gutwara abanabacu Nukuri Imana ishimwe kuko yakinze akaboko.

RUNYANGE BENOIT yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Umva mwa bantu mwe.. uyu muntu wakoze accident ni umupapa muzima kandi ushimwa n ababyeyi bose. abatwara nk uko atwara abe ku buryo ibyabaye ni gahunda y uwiteka kuko yanabarokoye ariko Papa fiacle igikorwa yakoze n icyo gushimwa kuko icyemezo yafashe iyo urya wa kicukiro agifata tuba twararokoye benshi.

Big up Papa fiacle

gogo yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Ko I Kigali Impanuka Zibinyabiziga Zihibasiye Aba Nyakigali Nugusenga Cyanee! Gusa Imana Ishimye Ubwo Ntawayiguyemo!

Alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Imana ishimwe. Yakinze akaboko kayo.

patrick yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Izi ni impanuka zitali zikwiye kubaho. Ba nyili imodoka babifitemo uruhare. Kuki imodoka zibura feri? ni ukubera zititabwaho uko bikwiye. Ntabwo feri yabura mugihe ibiyigize byose bitarasaza (bili in good condition/bon etat) ndetse bifunze neza buli cyose mumwanya wacyo (correctly placed and tightly fixed). Umuti ni uwuhe? Ni uko habaho technical control itajenjetse ikareba buli kantu na buli kantu: feri, imikorere ya moteri (niba ishyuha vuba cyane, niba ntaho amavuta ameneka), niba intsinga zifunze neza kandi zidakoranaho, amatara n’ibinyoteri, uko chassis ifunze kuli carcasse, igihe entretien yakorewe, n’ibindi byose inzobere zisaba kwitabwaho. Bitabaye ibyo abantu bazakomeza kuzira akamama.

kabano yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Imana irinde abo bana ntihagire ubura ubuzima.

muvandimwe j.claude yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka