Imodoka iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana 15

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Imodoka yo mu bwoko bwa Quaster itwara abagenzi yavaga mu Majyaruguru igana i Kigali, iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana abagera kuri 15.

Imodoka yaguye mu Kabande ka shyorongi
Imodoka yaguye mu Kabande ka shyorongi

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 ni umwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka, aho yayisimbutse itaragwa mu kabande akomereka byoroheje, aho yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

Umusore warokotse iyi mpanuka
Umusore warokotse iyi mpanuka

Ababonye iyi Mpanuka iba batangaje ko yatewe n’Umuvuduko ukabije w’uwaruyitwaye, aho yabanje kugonga izindi modoka zari mu muhanda, imodoka ye igacika intege igahita imanuka mu kabande .

Polisi y’Igihugu yahise itabara, ubu bari kureba uburyo bakura iyo
modoka mu Kabande.
ikaba yatangaje ko imaze kubarura abagera kuri 15 bahitanywe n’iyo mpanuka

Quaster yabanje kugonga iyi modoka mbere yo kugwa mu kabande
Quaster yabanje kugonga iyi modoka mbere yo kugwa mu kabande
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 52 )

Birababaje pe!!! imaba ikomeze imitima yababuze ababo.

laurent yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

manawe,ubakire mubawe,kukotwe nkabantu biratugora kubyumva

iziragutsindwa dan yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Mbega urwandarwahahahombeye kabisa
Gusabibere isomo abashoferi bajye batwararagahoro kandi bakyrikize INAMA za porisi kuko nabareberezi bigihugu

mukamana afuwa yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Mana we! Twihanganishije ababuze ababo muri iyi mpanuka

uwase yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

amagara araseseka ntayorwe , bagenzure neza niba uwo mushoferi atariyafashe ibiyobyabwenge kandi imiryo yababuze ababo mukomeze mwihangane. abashoferi bajye bibuka ko batwaye ikiremwa muntu mbere yo gusiganwa nigihe cq birinde no gutanguranwa

kwizera yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

twihanganishije imiryango yababuze ababo muri iyi manuka, Inana ibakire

Emmy yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Nonese nta spid Gavan yarimo Nibakomere cyane abagir impanu mwiyo modoka nababuze ababo mukomeze kwihangana

Gatabazi Moise yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Imana ibacyire mubayo kuko urupfu turarugendana

Nepo yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

twihanganishije ababuriye ababo muriyi mpanuka gusa abayobozi bibinyabiziga bubahirize umuvuduko bahawe turwanye impanuka kuko zitumazeho abacu pe!

biruta khamissi yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Imana ibakire baruhukire my mahoro

Philos yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

yewe n’agahomamunwa speed se yari yavuyemo koko Imana ibakire mu bayo

ZIYOMBE yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Birababaje pe abitabyimana imana ibakire mubayo

joseph yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Abobantuimana Ibazigame Mubwawami Bwayo Kabisanatwe Abatwara Abagenze Tukwi Kumenyako Ubuzima Bukwiye Kubungwabungwa Bikwiriye.

Habiyakare.Samuel yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka