Imodoka iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana 15

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Imodoka yo mu bwoko bwa Quaster itwara abagenzi yavaga mu Majyaruguru igana i Kigali, iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana abagera kuri 15.

Imodoka yaguye mu Kabande ka shyorongi
Imodoka yaguye mu Kabande ka shyorongi

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 ni umwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka, aho yayisimbutse itaragwa mu kabande akomereka byoroheje, aho yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

Umusore warokotse iyi mpanuka
Umusore warokotse iyi mpanuka

Ababonye iyi Mpanuka iba batangaje ko yatewe n’Umuvuduko ukabije w’uwaruyitwaye, aho yabanje kugonga izindi modoka zari mu muhanda, imodoka ye igacika intege igahita imanuka mu kabande .

Polisi y’Igihugu yahise itabara, ubu bari kureba uburyo bakura iyo
modoka mu Kabande.
ikaba yatangaje ko imaze kubarura abagera kuri 15 bahitanywe n’iyo mpanuka

Quaster yabanje kugonga iyi modoka mbere yo kugwa mu kabande
Quaster yabanje kugonga iyi modoka mbere yo kugwa mu kabande
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 52 )

nange nihanga nishije imiryango yabuze ababo muriyo mpanuka ariko porisi ikomeze ikaze umutekano womumuhanda ariko nabashoferi wagirango ntibunva

hakizimana yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Mes condoléances a Toutes les familles a cette nouvelle le plus atristee. Rendons-nous homages a tous ceux qui Ont perdu leurs vie dans cet accident inhabituelle au rwanda.que leurs ames reposent en paix.

christophe yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

ABASHO FERI BAJE BAGE NDA NEZA

Bikorimana yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Rip kbx, n’igihombo gikomeye kurwanda n’abanyarwanda muri rusange, gsa ntacyo wahindura ubwo niko Imana yabishatse. Bivuze ko, uwo wayisimbutse ariwe wabaye muzima gsa? Ese abo bose bitabye Imana nabo yaritwaye gusa, cga harimo nabo yagonze?

Imbereniyesu yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Njyew ndanenga cyane ba boss babashoferi babakoresha nkamapunda akenshi baba biruka bagirango babone uko baruhuka

So nubwo impanuka ibaho arko nidukoma urusyo tujye dukoma ningasire gusa imana ibakire nirwo rugendo nubwo ntawuterwa yitegiuye

dusabimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Imana ibakire mubayo
Gusa abashoferi bisubireho nubwo baba bakoreshwa nababayobora bakabasaba gutanga umusaruro mwinshi ibyiza nukugenda neza mugatahana atashye ntakwiruka ngo mugwize amaturu yumunsi mubone kwandikirwa

dusabimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

ababuze ababo muriyomanika bihagane imana ibacyire mubayo

christine yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

birababaje gusa Imana ibakire mubayo dushime nImana kiruwo warokotse nawe niko Imana yabishatse nimba atanasengaga ubu ahere abikora ashima Imana yamurinze ,twongere twinginge abatwara ibinyabiziga cyane nkabatwara quaster bagabanye kuko nibo bakunze kugira imibuduko idasanzwe kandi nibo batwara abantu benshi

alias yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Muraho bandimwe badusangiza ibitekerezo ,gusa icyo nasaba abasho feri rwose bagarageze bagabanye umuvuduko ,kand na police ishyireho ibihano bikarishye kuba shoferi batubahiriza amategeko ,aba yashyizweho.

Joseph yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Birababaje who umuntu umwe atwara abantu nkutaye imyaka cyangwa ibindi bintu , babikurikirane bareba icyamuteraga kwiruka .Aba ruhutse baruhukire mumahoro

Leonard yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Abashoferi batwara izi modoka zitwara abagenzi benshi bakwiye gushyirwa mu ngando bakigishwa bihagije kwubaha ubuzima bw’ abantu. Ntabwo ari abatwara mu ntara gusa ahubwo muzarebe n’ abatwara hano mu mujyi uburyo bagenda nabi cyane mu muhanda. Birababaje cyane.

njm yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Twifatanyije Niyo Miryango Yagize Ibyago Imana Ibahe Kwihangana

Faustin Nshimiye yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

ABABUZE ABABO BIHANGANE KANDI IMANA IKOMEZE IHU
MURIZE ABASIGAYE

BYIRINGIRO JENNIFER yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka