Imodoka iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana 15

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Imodoka yo mu bwoko bwa Quaster itwara abagenzi yavaga mu Majyaruguru igana i Kigali, iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana abagera kuri 15.

Imodoka yaguye mu Kabande ka shyorongi
Imodoka yaguye mu Kabande ka shyorongi

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 ni umwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka, aho yayisimbutse itaragwa mu kabande akomereka byoroheje, aho yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

Umusore warokotse iyi mpanuka
Umusore warokotse iyi mpanuka

Ababonye iyi Mpanuka iba batangaje ko yatewe n’Umuvuduko ukabije w’uwaruyitwaye, aho yabanje kugonga izindi modoka zari mu muhanda, imodoka ye igacika intege igahita imanuka mu kabande .

Polisi y’Igihugu yahise itabara, ubu bari kureba uburyo bakura iyo
modoka mu Kabande.
ikaba yatangaje ko imaze kubarura abagera kuri 15 bahitanywe n’iyo mpanuka

Quaster yabanje kugonga iyi modoka mbere yo kugwa mu kabande
Quaster yabanje kugonga iyi modoka mbere yo kugwa mu kabande
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 52 )

Ababuze ababo bakomere. ariko dusabe abayobozi b’iyo company kongera gukurikirana barebe ko spid Governer zikora kuko kuwa gatatu nari muri mu modoka yabo kandi twiyamyeumuchauffeur kwirukanka cyakora kubwo amahirwe arabyemera. aduhimisha kugendera muri 20 gusa kandi twavaga musanze tujya kigali. yirukaga tugeze Shyorongi.

ESTHER yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Ababuze ababo bakomere. ariko dusabe abayobozi b’iyo company kongera gukurikirana barebe ko spid Governer zikora kuko kuwa gatatu nari muri mu modoka yabo kandi twiyamyeumuchauffeur kwirukanka cyakora kubwo amahirwe arabyemera. aduhimisha kugendera muri 20 gusa.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

man awe abapfuye ubakire baruhukire mumahoro abarokotse ubafashe bihangane

claudine nibagwire yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Imana ibakire mubayo

mahoro devetha yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Imana ibakire mubo yishimiye nuwo warokotse dushimire Imana Niba udasenga wamusorewe plz Hera ubu. ndagaruka kubatangaje Ko ari umuvuduko ukabije Ese ntibashyirize mu modoka zose udushinzwe kugabanya umuvuduko......mbonereho kugira Inama abafite private car bo ntabwo bashyiriwemo ark amagara arasesekara ntayorwa!!mujye mutwarana umuvuduko ukwiye wabigenewe.......murakoze

umubyeyi yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Gusa natwe abakiriya tujya twiyenza Kuba Chauffeur ngo ntibihuta cyangwa twabona bihuta ntiyuvuge nyamineka bakiriya muzajye muvuga nabo barumva maze babone ko natwe twiyitayeho

Nishimwe yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Mana weeeee!!!!! nukuri abashoferi ba za quaster bage bagenda bit one, kandi nabo ubwabo bajye bibabarira.

Mukankundiye M.Antoinette yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Mukomere gitwari kandi mushikame mwihahangane

Sibomana hassan yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Twihanganishije ababuze ababo muri iyo mpanuka kd uwo wayirokotse n umurame dushimiye Imana

Olivier yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

yewe biteye agahinda biraturenze.

fanien yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Imana ishimwe kubarokotse iyo mpanuka rwose. Njye nifuzaga gutanga igitekerezo cy’uko hakoreshwa ubwoko bwa speed governor zirinda imodoka umuvuduko mwinshi haba ahamanuka, cyangwa ahatambika.

Uyu mushoferi yari ageze I Kigali ajya guhitana ubuzima be’Abantu hejuru y’uburangare bwe no kubera ko iyo imodoka imanuka speed governor irenga umuvuduko wayo ntikupe essence.

Ntekereza ko n’izi societe zitwara abagenzi zigomba kugabanyirizwa ingendo zemerewe gukora ku munsi, hari Ubwo umushoferi aba yategetswe gukora umubare runaka w’ingendo ku munsi bikamutera gutwara imodoka yihuta cyane Cyangwa se atuje bitewe n’ibyamutegetswe.

Imana ikomeze imiryango yabuze abaho.

Henry yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Nukuri Imana ikomeze abasigaye kandi nabanyarwanda Bose muri rusange bihangane kuko natwe bitakoze kumutima harimo umuryango wabana babiri na mama wabo Papa wabo usigaye Uwiteka amukomeze.

Mahoro Olivier yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka