Imitwe ya Politiki ngo igomba kumenya ko ubumwe n’ubwiyunge byahenze Abanyarwanda

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ivuga ko hari “ntayegayezwa” y’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda imitwe ya Politiki idakwiriye gukoraho muri ibi bihe by’amatora.

Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC
Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba yabimenyesheje imboni z’Ubumwe n’Ubwiyunge mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ku wa kabiri tariki ya 20 Kamena 2017.

Fidele Ndayisaba avuga ko iyo mitwe ya Politiki igomba guharanira ko ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda budahungabana.

Agira ati “Abanyarwanda bazi uburyo Ubumwe n’Ubwiyunge byabahenze. Umunyapolitiki wese yakwiyamamaza ariko akirinda gukora kuri ntayegayezwa y’Abanyarwanda; ubumwe n’ubwiyunge ni indangagaciro buri wese agomba kwirinda gukoraho.

Abanyarwanda biteguye ko uwo ari we wese bazabibonaho (gukora kuri iyo ntayegayezwa), batazarebera.”

Inyigo ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko imitwe ya politiki ifitiwe icyizere n’abaturage kingana na 73.1%.

Gashugi Leonard, Visi Perezida wa ‘Democratic Green Party’ rya Frank Habineza, akaba n’imboni y’ubumwe n’ubwiyunge muri uwo mutwe wa politiki, atangaza ko nabo badashobora guhungabanya ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati “Dushyigikiye ubwo bumwe n’ubwiyunge kandi ndumva ntacyo bihungabanije kuba amashyaka yakwiyamamaza ariko ku munsi wa nyuma bagahuza, ariko sinavuga ngo nibyo tugamije.”

Amashyaka ya PL na PSD yo yamaze kwemeza ko bashyigikiye kandidatire Perezida Paul Kagame mu matora ateganijwe ku itariki ya 04 Kanama 2017.

Imboni z’ubumwe n’ubwiyunge muri iyo mitwe ya Politiki ari bo Uwubutatu Marie Therese na Depite Byabarumwanzi Francois, bashimangiye ko mu byatumye bashyigikira Perezida Kagame harimo no kuba bamubona nk’umurinzi w’ubumwe n’ubwiyunge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka