Imiryango yita ku bana irasaba kongererwa amafaranga

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), isanga amafaranga agenerwa abana ashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta akiri make, ibyo bigatuma batitabwaho bihagije.

Mutsindashyaka avuga ko ingengo y'imari igenerwa ibikorwa by'abana yakagombye kwiyongera hagamijwe gukemura ibibazo byabo
Mutsindashyaka avuga ko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’abana yakagombye kwiyongera hagamijwe gukemura ibibazo byabo

Byatangarijwe mu kiganiro CLADHO ifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children), bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 31 Gicurasi 2018.

Icyo kiganiro kikaba cyari kigamije kugaragaza ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2018-2019, ngo hakorwe ubuvugizi bityo ibigenerwa abana bibe byakongerwa.

CLADHO ivuga ko muri iyo mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta, ibikorwa birebena n’abana bifite 14.68% gusa, ngo bikagira ingaruka ku mibereho y’abana nk’uko bitangazwa na Evariste Murwanashyaka, ushinzwe iby’uburengenzira bw’umwana muri CLADHO.

Yagize ati “Kutagira ingengo y’imari ihagije igenerwa abana bibagiraho ingaruka mbi. Ni yo mpamvu tukibona abana ku mihanda, hari abana baterwa inda,noneho ubufasha bagenerwa bukaba buke, hari abana bata amashuri n’ibindi, ni ngombwa rero ko ingengo y’imari izamuka kugira ngo bikemuke”.

Arongera ati “Ikindi twabonye ni uko amafaranga yo gufasha mu migendekere myiza y’imirimo harimo n’imishahara ari menshi kuko ari 63%, ayo twasabye ko yagabanywa hakazamurwa agenerwa abana. Bigaragara rero ko ajya mu bikorwa by’iterambere ari 37%, tukumva byahinduka”.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye
Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

Uwera Zamida, umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko ingengo y’imari irebana n’abana izamutse hari byinshi byakemuka.

Ati “Nk’ubu haracyari abana bakora imirimo ivunanye muri Nyarugenge n’ahandi kubera ubukene bwo mu miryango yabo kandi bidakwiriye umwana w’i Rwanda. Iyo ngengo y’imari yiyongereye icyo cyakemuka n’ibindi bibazo byugarije abana bityo bakaba mu gihugu bishimye”.

Yongeraho ko batanagira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byemejwe mu ngengo y’imari, bakifuza ko bazajya bahabwa ayo mahirwe.

Sibomana Marcel ushinzwe gahunda yo guteza imbere uburengenzira bw’umwana muri Save The Children, avuga ko abana badahawe ibyo bakenera byose bigira ingaruka ku gihugu.

Ati “Ingengo y’imari iyo iri hasi mu burezi kiba ari ikibazo gikomeye ku gihugu kuko kizagira abantu batize, badafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu. Ni ngombwa rero ko ingengo y’imari yiyongera bityo n’ireme ry’uburezi rikazamuka”.

Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2018-2019 iteganya 2.443.535.804.386Frw, muri ayo agenerwa ibikorwa by’abana akaba 358.743.446.852Frw (14.68%), Inteko Ishinga Amategeko ikaba ari yo isigaje kuyemeza.

CLADHO kandi ngo yifuza ko muri buri karere hashyirwa umukozi wihariye ushinzwe ibibazo by’abana, ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibagenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka