Imiryango 43 y’abamugariye ku rugamba yashyikirijwe amazu yubakiwe

Imiryango y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, yo mu Karere ka Nyagatare, yashyikirijwe amazu yubakiwe kugira ngo irusheho kubaho neza.

Imiryango 34 y'abavuye ku rugerero yahawe amazu kugira ngo irusheho kubaho neza
Imiryango 34 y’abavuye ku rugerero yahawe amazu kugira ngo irusheho kubaho neza

Komisiyo y’igihigu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero niyo yashyikirije iyo miryango amazu 17, yubatse mu murenge wa Nyagatare, mu buryo bw’ebyiri muri imwe.

Yuzuye atwaye miliyoni 460RWf. Aje asanga andi icyenda zubatswe mbere muri Nyagatare.

Iyo miryango isabwa gufata neza ayo mazu kuko iyafashe nabi byatuma bajya mu buzima bubi; nkuko Dr Alvera Mukabaramba, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza, yabibasabye ubwo bashyikirizwaga ayo mazu, tariki ya 30 Nzeli 2016.

Agira ati “Aya mazu muyagirire isuku, ahangiritse muhasane vuba ntimuzategereze abayabubakiye cyangwa akarere. Kirazira kuyagurisha, kuyakodesha no kuyatangaho ingwate kuko byatuma musubira ahabi leta ibakuye.”

Dr Alvera Mukabaramba asaba abahawe amazu kuyafata neza
Dr Alvera Mukabaramba asaba abahawe amazu kuyafata neza

Mutangana Monica, umwe mu bahawe inzu, avuga ko mbere yari abayeho nabi kuko yikodesherezaga inzu akagerekaho no kurera abana yasigiwe n’umugabo we waguye ku rugamba. Yemeza ko imibereho ye itangiye guhinduka kuko yabonye icumbi.

Yifuza ariko ko banakubakirwa inzu mberabyombi kuko yatuma babona aho bunguranira ibitekerezo byatuma biteza imbere. Asaba ubuyobozi kandi kubashyira muri gahunda zigenerwa abandi baturage.

Agira ati “Turifuza ishuri ry’imyuga ku bana bacu kuko byabarinda uburaya n’izindi ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, turifuza girinka abana bacu banywe amata, byanashoboka tugahabwa ubutaka bwo guhinga tugakora.”

Jean Sayinzoga umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yizeje ko inzu mberabyombi izubakwa mu mwaka wa 2017.

Jean Sayinzoga yizeza imiryango yagabiwe inzu ko bazayigezaho n'izindi gahunda zituma barushaho guteza imbere
Jean Sayinzoga yizeza imiryango yagabiwe inzu ko bazayigezaho n’izindi gahunda zituma barushaho guteza imbere

Ishuri ry’imyuga naryo ngo bazarihabwa vuba. Gahunda ya Girinka nayo ngo izabageraho kuko ngo harimo gutekerezwa kubaka ikiraro rusange bityo inka bazahabwa zikororerwa hamwe. Ku bufatanye n’akarere ka Nyagatre ngo ibyo bikazakorwa vuba.

Sayinzoga yakomeje asaba iyo miryango gukoresha neza ubutaka buto bafite, bakabuhinga kijyambere kuko bitoroshye kubabonera ubundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka