Imiryango 200 yari ituye mu manegeka yahawe inzu z’icyerekezo

Abaturage bari batuye mu manegeka muri Nyabihu na Musanze batangaza ko banejejwe no kuba barubakiwe inzu z’icyerekezo bakaba batazongera guhura n’ibiza.

Uko ari inzu 200 imwe muri zo yuzuye itwaye asaga miliyo 9RWf
Uko ari inzu 200 imwe muri zo yuzuye itwaye asaga miliyo 9RWf

Babitangaje mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inzu 200 z’icyerekezo, zubakiwe abahoze mu manegeka bo mu mirenge itandukanye y’uturere twa Nyabihu na Musanze, wabaye tariki ya 23 Ukuboza 2016.

Ayo mazu yubatswe mu mudugudu wiswe Green Village uherereye mu Kagari ka Kabyaza mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, yuzuye atwaye miliyari 1 na miliyo ni 684RWf.

Mukanoheri Béatrice, umwe mu bari batuye mu manegeka avuga ko inzu nziza yubakiwe igiye kumufasha kujya aryama agasinzira ntacyo yikanga.

Agira ati "Ahantu nari ntuye narengerwaga n’amazi Ingabo na Polisi by’igihuhu akaba aribo baza kuntabara.’’

Uyu mubyeyi w’abana umunani atanga ubuhamya avuga ko kuba ubu yinjiye mu mwaka wa 2017 afite aho kuba heza kandi hajyanye n’icyerekezo ari ibintu ashimira Leta y’u Rwanda.

Mukanoheri Béatrice avuga ko abakuwe mu manegeka ubu batujwe mu nzu z'icyerekezo
Mukanoheri Béatrice avuga ko abakuwe mu manegeka ubu batujwe mu nzu z’icyerekezo

Usibye ku ba abo baturage barubakiwe inzu, banubakiwe ikiraro cy’inka, igikoni, ubwiherero n’ubwogero, ibigega bifata amazi bahabwa n’amashanyarazi n’imirindankuba. Ibikoresho byo mu nzu nibo babyishakira.

Aho bari batuye mu manegeka, bakozwe neza hashyirwa amaterase y’indinganiro kuburyo bakomeza gusubirayo bakajya kuyahinga.

Abatujwe muri uwo mudugudu banejejwe no gutura aho batazongera guhura n'ibiza
Abatujwe muri uwo mudugudu banejejwe no gutura aho batazongera guhura n’ibiza

Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’umutungo kamere avuga ko bitarenze umwaka wa 2020 abaturage babarirwa muri 65 % bazaba batuye mu mudugudu naho 35% basigaye bakazaba batuye mu mijyi.

Abo baturage bahawe amazu y’icyitegererezo yaberetse amahirwe bafite yo kuba batuye mu mudugudu.

Agira ati "Mufite amahirwe yo gutura hafi y’ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri, amazi n’umuriro. Icyo musabwa ni ukubibyaza umusaruro kugira ngo bibateze imbere."

Dr Vincent Biruta yahamagariye abavanwe mu manegeka kubyaza umusaruro ibikorwaremezo begerejwe hafi yabo
Dr Vincent Biruta yahamagariye abavanwe mu manegeka kubyaza umusaruro ibikorwaremezo begerejwe hafi yabo

Imirimo yo kuyubaka yo mazu uko ari 200, yakurikiranwe n’Inkeragutabara bahawe isoko n’umushinga ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurukire y’ikirere mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda (RV3CBA).

Yubatswe ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP) ribinyujije mu kigega « Adaptation Fund’’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka