Imirire mibi ntiterwa no kubura ibiribwa – MINALOC

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko ikibazo cy’imirire mibi gituma abana bagwingira bari munsi y’imyaka itanu giterwa n’imyumvire y’ababyeyi.

Ababyeyi bajya mu gikoni cy'umudugudu bakigishwa uko bategura indyo yuzuye nk'iyi igaragara ku ifoto
Ababyeyi bajya mu gikoni cy’umudugudu bakigishwa uko bategura indyo yuzuye nk’iyi igaragara ku ifoto

Byatangajwe ubwo hasozwaga inama MINALOC yagiranaga n’abashinzwe ubuzima mu turere, abashinzwe ubuzima mu bitaro n’abayobozi bashinzwe imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage mu rwego rw’intara, yaberaga i Musanze ku itariki ya 29 Kamena 2017.

Ibyo byatangajwe kandi mu gihe kuri ubu mu Rwanda abana bangana na 38 % bari munsi y’imyaka itanu bagize ikibazo cyo kugwingira.

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Odette Uwamariya yavuze ko ibibazo by’imirire mibi no kugwingira bidaterwa no kuba nta biribwa biri mu gihugu.

Ahubwo ngo imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu babyeyi niyo ibitera kuko ngo baba bafite ibiribwa bihagije ariko ntibamenye uburyo babitegurira abana babo.

Uwamariya avuga ko iyo myumvire igomba guhinduka bityo bakamenya uko bategura amafunguro ya buri munsi.

Akomeza avuga ko ababyeyi bagomba kwita ku mwana wavutse no kumukurikirana mu gihe cy’iminsi 1000 akitabwaho kugira ngo agire amahirwe yose ashoboka mu mikurire ye.

Agira ati "Dufite hirya no hino uturima tw’igikoni, amata atangwa ku bana n’ibikoni by’umudugudu birahari.

Turifuza ko imbaraga zahuzwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke ariko bihereye ku guhindura imyumvire ku buryo ikibazo cy’imirire mibi kirandurwa."

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Burera bagaragaza uburyo igikoni ari kimwe mu birandura ikibazo cy’imirire mibi.

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Odette Uwamariya
Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Odette Uwamariya

Uwitwa Nyirabakunzi Vestine avuga ko umwana we yagize ikibazo cy’imirire mibi atari uko abuze ibyo kumugaburira. Ariko ngo yitabiriye igikoni cy’umudugudu kiramufasha, kimwereka uko agomba gutegura ifunguro maze umwana we agarura umubiri mwiza.

Agira ati "Igikoni cy’umudugudu cyaramufashije cyane kuko cyahinduye ubuzima bw’umwana wanjye ubu amerewe neza ari mu ibara ry’icyatsi ryerekana ko ameze neza."

Mugenzi we witwa Niyonsenga Samuel ahamya ko igikoni cy’umudugudu ari cyo cyatumye bamenya indyo yuzuye ko igizwe n’ibirinda indwara, ibitera imbaraga n’ibyubaka umubiri bigizwe n’imboga, imbuto n’ibinyabijumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

25% bose!nukuntu kuri radio abaturage bivugira ukuntu bakize!

Daso yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

mwabihuza mute n’ibiciro by’ibiribwa biri ku isoko muretse gukabya ni bangahe babyigondera niba 25% by’abanyarwanda barihirwa Mutuelle mwumva bakwigondera biriya biciro byo ku isoko aho kawunga igeze kuri 600 ikiro kimwe

uwayo yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka