Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yemeza ko nta buryo na bumwe azi bw’imiyoborere ku isi buravumburwa, bushobora gukoreshwa bugateza imbere ibice byose byo ku isi ntacyo buhinduweho.

Perezida Kagame yemeza ko imiyoborere ikundira abandi itari kamara ku basigaye
Perezida Kagame yemeza ko imiyoborere ikundira abandi itari kamara ku basigaye

Bitandukanye n’ibyo abanenga u Rwanda bavuga ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe “n’igitsure”, Perezida Kagame yemeza ko ibyo batishimira ari byo bitumye u Rwanda ruhagaze neza mu iterambere ubu.

Agira ati “Twe mu Rwanda, mu myaka 24 ishize nyuma y’amahano yatugwiririye, ibyo bintu (mutunenga) twe byakoze neza cyane. Nonese dutangire duhangayike ntitugishoboye kubikoresha? Duhindure se tujye ku bindi bitatwihutisha cyane?

(Niba ari ikibazo mutureke) igihe nikigera (ko bitagikunze) tuzamenya uko tubyifatamo. Aho bigeze ubu twishimiye uko turi kubikora nk’Abanyarwanda. Twe turacyabona ko hakiri amahirwe nituramuka dukomeje gutya.”

Abanenga u Rwanda bashyira u Rwanda mu majwi ko rudakurikiza demokarasi nk’ikoresha mu bindi bihugu nk’i Burayi na Amerika.

Perezida Kagame we kuva na kera yakomeje guhamya ko ibikora mu bihugu bimwe atari kamara ko byakunda mu bindi bihugu. N’ikimenyimenyi akemeza ko nta muti uravumburwa wafasha isi gutera imbere icyarimwe.

Ati “Nta buryo na bumwe wabona wakoresha muri ibi bintu (imiyoborere) nk’uko tubibona hirya no hino ku isi. N’abgize amahirwe bikabahira bashaka ko tubyigana sinzi ko byashoboka.”

Yabitangarije mu Nama Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’Amajwi n’Amashusho ihuje abagize Ihuriro Nyafurika ry’Ibitangazamakuru bikoresha Amajwi n’Amashusho baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama iteraniye i Kigali kuva kuwa Mbere tariki 12, ko abantu benshi bitiranya kutavuga rumwe na leta no guteza imvuru.

Avuga ko kutavuga rumwe na Leta atari ugusenya ibyariho kuko umuntu atashoboye gutsinda amatora, ahubwo ari ugukomeza gushaka uburyo wakumvisha abatora ko uwiyamamaza afite igisubizo kizima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo, uwishuka kohari politike yakora mu gihugu cye ikanakurikizwa nahandi bigakunda yaba yishutse, uko abantu runaka batandukanye ninako ibyo bakora bitandukana, cyane

Haruna yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Komera muzehe wacu tukuri inyuma, ibyo uvuga ni ukuri, abazungu bashaka ko dukurikiza demokarasi yabo baba aribo batekanye cg bakize kuturusha> nabo simbona byarabaniye? icyo nanjye navuga nitubanze twimenye ubwacu dukore ibihuje no gushaka kwacu aho gusamarira ibyo bashaka kudutamika, wenda iwabo birabahira ariko twe ntibyaduhira

Kanukuze yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka