Imikoranire idahwitse ituma ibiza byibasira igihugu kandi Meteo Rwanda yari ibizi
Iteganyagihe mu Rwanda riracyabangamiwe n’uko guhanahana amakuru hagati y’Ikigo gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) na Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) bitaranoga.
Ni henshi mu gihugu hakunze kwibasirwa n’ibiza byangiza ibikorwa-remezo bikanatwara ubuzima bw’abaturage. Ibyo byose biba kandi mu Rwanda hari ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amakuru ku itenganyagihe.
Akenshi Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) nayo isa n’itungurwa n’ibiza biba byabaye, kuko bifata amasaha atari make cyangwa iminsi kugira ngo igeze ubutabazi bw’ibanze ku bibasiwe na byo.
Urugero ruheruka ni urw’ibiza byabaye hirya no hino mu gihugu mu Karere ka Nyagatare no mu Karere ka Gicumbi byatwaye ubuzima bw’abantu,binasenya inzu z’abaturage.
Mu 2016 naho, mu Karere ka Gakenke hibasiwe n’ibiza abaturage bamwe bahasiga ubuzima,inzu nyinshi zirasenyuka na bimwe mu bikorwa-remezo birangirika. Byagize ingaruka ku miryango igera ku 1000, binatuma umuhanda Kigali-Musanze -Rubavu ufungwa igihe gito.
Usanga inzego zisa n’izitana ba mwana zivuga ko zitabona amakuru ku gihe. Meteo Rwanda ni yo ifite inshingano zo gukusanya amakuru ikayashyikiriza abafatanyabikorwa, na bo bakayasakaza mu buryo bworoheye buri muturage.
MIDMAR ihamya ko itabona amakuru ahamye y’ahashobora kuzaba ibiza, kuko amakuru ibona ari amakuru rusange atatuma imenya ahazaba ibiza bikomeye hakiri kare.
Habinshuti Philippe umuyobozi w’ishami rishinzwe gufasha abahuye n’ibiza no gusana ibyangiritse muri MIDMAR, avuga ko ibiza biheruka byabatunguye kuko guhera muri Kanama kugeza mu Ukwakira 2017, mu Rwanda habaye ibiza byinshi byahitanye ubuzima bw’abantu n’ibintu.
Agira ati “Baduha amakuru ajyanye n’uko imvura iza kugwa, umuyaga uza kuba urimo n’igihe haba harimo inkuba. Gusa ayo makuru ntaba ahagije kugira ngo umuntu amenye ko aho hantu imvura iri bugwe haza kuba ibiza.”
Icyo gihe inzu 2425 zarasenyutse, hegitari 1251 zarangiritse, hapfa amatungo marere 99, ibyumba by’amashuri 107 birasenyuka, ibiraro 13 birangirika n’amapoto 59 aragwa.
Avuga ko imvura nyinshi, inkuba n’imiyaga biri mu byahitanye ubuzima bw’abantu 20 naho abandi 57 barakomereka mu mezi make ashize.
Ati “kugira ngo umenye ko imvura iza guteza ibiza ni uko uba uzi neza aho iza kugwa. Naho amakuru baduha aba yibanda mu turere, utamenya ngo iragwa he, mu kahe kagari mu by’ukuri.”
Avuga ko baramutse bahawe amakuru nyayo y’ahashobora kwibasirwa n’ibiza byafasha kuburira abaturage hakiri kare.
Meteo Rwanda ntihakana ikibazo cyo kudatanga amakuru ku hashobora kuba ibiza bikaze. Impamvu itanga ni ukudahuza imikorere n’abafatanyabikorwa bayo, nk’uko bitangazwa na John Ntaganda Semafara umuyobozi wa Meteo Rwanda.
Ati “Ibikoresho birahari ku buryo ibiba tuba tubireba. Hari ibishobora no gufata ibipimo kurenga n’imbibi zacu.”
Akomeza avuga ko imbogamizi zikiri mu guhuza amakuru no kuyakwirakwiza aho agomba kugera hose mu Rwanda ku gihe,icyo ngo nicyo bashyiramo ingufu muri iki gihe, akizeza ko mu gihe cy’umwaka bizaba byakemutse.
Avuga ko banashyize ingufu mu gushaka uburyo amakuru y’iteganyagihe yajya ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, kuri butumwa bugufi bwa terefone zigendanwa ku buryo habaye hari ibiza bishobora kuba, terefone yajya itanga sms iteguza abantu.
Hari n’uburyo kandi bifuza bwazashyirwa muri terefone ku buryo ushaka amakuru y’iteganyagihe yajya ayabona bitamugoye.
Bateganya kuzareba uburyo amakuru yajya anyuzwa ku byapa byamamaza n’amashusho mu mijyi minini cyangwa ahahurira abantu benshi kugira ngo ibyo byose bige bifasha abantu kumenya amakuru y’iteganyagihe, aho bibafasha kumenya uko bitegura.
Semafara avuga ko kuri ubu Meteo Rwanda igenda ikora amahugurwa iyaha ibigo bitandukanye by’abafatanyabikorwa bayo bakunze gukenera amakuru y’iteganyagihe cyane.
Ati “Dukora iteganyagihe buri masaha atandatu kugira ngo Abaturarwanda bamenye uko ikirere kiba giteye. Hakaba hari iteganyagihe rikorwa ku munsi, hari iry’iminsi itatu, iry’iminsi itanu, iry’iminsi icumi, iry’ukwezi ndetse n’iry’amezi atatu.”
Iryo teganyagihe rikaba ryunganirwa n’iry’igihe kigufi rikorwa ku buryo iyo hagize ikintu babona kigiye kuba bakigaragaza.
Meteo Rwanda kandi ngo ikomeje kubaka ubushobozi igenda ishyira ibipimio hirya no hino kugira ngo bazagere ku rwego rwo kuba banatanga iteganyagihe kugeza mu nzego z’imirenge n’uduce runaka.
Ibikoresho byikoresha (automatic) biri mu duce 41 mu Rwanda, mu gihe ibikoreshwa n’abantu bagiye bari aho biri bafata ibipimo bakohereza amakuru biri ahantu 263.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko rero uyu muyobozi na we arigiza nkana.Bakoresheje c ubushobozi buhari ahubwo bagatanga amakuru ku gihe! Ubu abaturage bagiye kujya bazira amaherere kdi biba byagaragaye? Nimwikosore