Imihanda n’amazi byahawe agaciro kanini mu ngengo y’imari

Ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe 2016-2017 ngo izibanda ku bikorwa remezo, cyane cyane imihanda n’imiyoboro y’amazi kuko byo byonyine byiharira hafi 1/5 cyayo.

Ubuyobozi bwa Njyanama ya Kirehe bushyira umukono ku ngengo y'imari nyuma yo kuyemeza.
Ubuyobozi bwa Njyanama ya Kirehe bushyira umukono ku ngengo y’imari nyuma yo kuyemeza.

Iyo ngengo y’imari yatowe kuri uyu wa 29 Kamena 2016 ingana na miliyari 10 na miliyoni 148 n’ibihumbi 607 na 644 mu mafaranga y’u Rwanda, yiyongeyeho asaga miliyoni 204, angana na 2,1% ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize.

Imishinga yo gusana imihanda yateganyirijwe abarirwa muri miliyari, umuhanda Rwanteru-Nyarubuye, w’ibirometero 13 ukaba uzatwara asaga miliyoni 400.

Hasanwa kandi imihanda irimo uwa Kadamu-Karenge-Gasagara wo muri Nasho, w’ibirometero 9, uwa Bukora-Kagasa-Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugari, uwa Mareba-Nyabirare-Nyamisagara mu Murenge wa Nyarubuye, w’ibirometero bitanu n’uwa Gatore center- Kabirizi na wo w’ibirometero bitanu no gutunganya imiyoboro ya ruhurura mu Murenge wa Gatore. Buri muhanda muri iyi ukaba waragiye uteganyirizwa miliyoni 60.

Njyanama ya Kirehe yatoye ingengo y'imari 100%.
Njyanama ya Kirehe yatoye ingengo y’imari 100%.

Mu kwegereza abaturage amazi, hazakorwa n’imiyoboro y’amazi izatwara amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari imwe.

Ibindi bikorwa remezo bizibandwaho ni ugukwirakwiza amashanyarazi mu byaro hongerwa n’ibyumba by’amashuri.

Nsengiyaremye Christophe, Intumwa ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yashimiye abagize Njyanama y’Akarere ka Kirehe uburyo bakoze kinyamwuga batangaza ingengo y’imari n’uburyo yigiwe muri komisiyo zinyuranye.

Yasabye abajyanama gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ingengo y’imari yatowe asaba ko ari yo yonyine ikwiye gukoreshwa.

Ati “Muzakurikirane iyi ngengo y’imari mutoye kandi ni yo igomba gukoreshwa hatongewemo andi mafaranga”.

Rwagasana Ernest, Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe, ashyikiriza umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ibitabo bikubiyemo amabwiriza y’ingengo y’imari, yamusabye kuyicunga neza kandi akayikoresha akurikije uko amategeko abiteganya.

Abajyanama bitabiriye umuhango wo kwemeza ingengo y’imari ya 2016/2017 bayitoye 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka