Imbuto Foundation yemerewe asaga miliyoni 800 Frw

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2016 , Imbuto Foundation yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Fondasiyo y’Umwami Mouhammed VI igamije iterambere rirambye yitwa Fondation Mouhammed VI pour le developemment durable.

Zirimwabagabo Ritha uhagarariye Imbuto Foundation asinyana amasezerano n'uhagarariye Fondasiyo Mouhammed VI iharanira iterambere rirambye
Zirimwabagabo Ritha uhagarariye Imbuto Foundation asinyana amasezerano n’uhagarariye Fondasiyo Mouhammed VI iharanira iterambere rirambye

Amasezerano yasinywe azibanda ku bufatanye mu by’ubuzima, uburezi, n’ubukungu, umushinga wayo ukaba uzatwara angana na 1,000,000 Euro, asaga 870,000,000 Frw.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wahagarariwe na Perezida Kagame hamwe n’Umwami Muhammed VI wa Maroc, ukiri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Ku ruhande rw’u Rwanda uwashyize umukono kuri aya masezerano ni Rita Zirimwabagabo, Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation na Mostafa Terrab ku ruhande rwa Maroc.

Amasezerano yahagarariwe n'umwami Miuhammed VI na Perezida Kagame
Amasezerano yahagarariwe n’umwami Miuhammed VI na Perezida Kagame

Ni amasezerano y’ubufatanye mu by’uburezi n’ubuzima, aho hazashyirwaho uburyo bwo gutegura ifunguro rizajya rihabwa abarwayi bari mu bitaro binyuranye batishoboye.

Hari kandi gushyiraho uduce hirya no hino mu gihugu, tuzajya dufashirizwamo abana bato bakomoka mu miryango itishoboye, hagamijwe kubongerera ubushobozi bityo babashe kwiga nta nkomyi.

Uyu muryango wititiwe umwami Muhammed washinzwe mu mwaka wa 2006, ukaba ukorera mu bihugu birindwi, aho wita ku guteza imbere ibikorwa by’ubuzima n’uburezi.

Bafashe ifoto y'Urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano
Bafashe ifoto y’Urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka